25-05-2026

Inda nini yishe ukuze: Rudasingwa akomeje gukwirakwiza ibinyoma ngo arebe ko bwacya kabiri

0

Igisahiranda Theogene Rudasingwa alias ‘’Redcom’’ akomeje gusaza yanduranya, aho yiyemeje kuvuga ibinyoma bidafite epfo na ruguru ngo arebe uko yagirirwa ikizere n’Abajenosideri ndetse n’udutsiko tw’inyangarwanda.

Ibi yabishimangiye ubwo udutsiko tw’abahezanguni dukorera mu bihugu by’iburayi twihuzaga mucyo bise kwibuka “Seth Sendashonga.’’ Muri uwo muhango, igisambo Rudasingwa cyihaye amenyo y’abasetsi ubwo cyavugaga ibinyoma byambaye ubusa agambiriye guraharabika ubuyobozi bw’ u Rwanda.

Si ubwambere Rudasingwa ata amatakaragasani ye y’ibinyoma kugirango ashimishe abajenosideri nyuma yaho ageze mu mahanga ubuzima bukamukomerera.

Nk’urugero yihandagaje avuga adidimanga ko indege yari itwaye umunyagitugu Habyarimana wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi yahanuwe na ingabo za FPR-Inkotanyi. Ibyo akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa ahora abunza, kuko ukuri guhari kwanemejwe n’icyemezo cy’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa kivuga ko missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguye Jenoside.

Uyu mutekamutwe w’isoni nke ntanatinya kugoreka amateka avuga ko habayeho jenoside yakorewe abahutu. Iri rikaba ari icengezamatwara ryaduwe n’abagize uruhare muro Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije guhisha uruhare rwabo muri Jenoside nyirizina. Rudasingwa ufite inda yanze guhaga yiyemeje kujya muri utwo dutsiko kugirango ajye ashyigikira ibi binyoma yitwaje ko yabaye muri FPR, ndetse arebe ko yabona udufaranga tw’intica ntikize.

Iki gisahiranda cyahunze ubutabera bw’igihugu nyuma yaho yibye amafaranga, ndetse yanahunga akibwira ko yari kampala u Rwanda ntaho rwagera atari mu buyobozi.

Ibintu yibeshyeho cyane kuko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 29 gusa ryivugira ndetse n’uwibeshya ko gusebya ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye bidateze kumuhira.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading