Ingabire Victoire noneho yigize intaragahanga itera ikiyikiriza kuri YouTube, gusa ararye ari menge!
Ingabire Victoire Umuhoza, umugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba, akomeje gushimangira ko ari imburamumaro.
Ni nyuma y’uko kuva mu minsi micye ishize afashe icyemezo cyasekeje benshi cyo kujya yirirwa kuri YouTube aho aba yibaza ibibazo bidafite epfo na ruguru ndetse akabyisubiza; bitandukanye n’uko yabigenzaga mbere aho yabaga afite uwo baganira.
Ibi uyu muhezanguni ari kubikorera ku muyoboro rutwitsi wa YouTube yatangije kugira ngo ajye awifashisha mu gusakaza mu Banyarwanda icengezamatwara n’ibitekerezo bye by’uburozi.
Nk’urugero, umuhezanguni Ingabire aherutse kumvikana ashinja Leta y’u Rwanda ibirego bidafite umutwe n’ikibuno ko ngo mu gihugu abantu bikorera ibyo bashaka “banahohotera abaturage ntibabihanirwe kuko baziranye n’abantu mu nzengo nkuru z’ubutegetsi.”
Ibi ariko ni ugushaka kwangiza isura y’ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye kuko ukuri guhari ni uko u Rwanda ruza mu myanya ya mbere mu bihugu byubahiriza amategeko muri Afurika.
N’ikimenyi menyi Raporo Ngarukamwaka ya World Justice Project ya 2021 ku iyubahirizwa ry’amategeko ku Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko (Rule of Law).
Ibyo uyu muhezanguni avuga bigaragaza ukuntu yokamwe no kwanga igihugu n’ubuyobozi bwacyo cyane ko we n’udutsiko tw’inyangabirama ayoboye batanezezwa n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 29 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Imburamukoro Victoire Ingabire uri gutera ikirenge mu cya Hakuzimana Abdul Rashid, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable n’abandi ubu bari imbere y’ubutabera kubera gukoresha YouTube bakora ibyaha bitandukanye.
Uyu mugore wigize intumva ararye ari menge kuko kwangiza isura y’igihugu agamije kugumura rubanda bihanwa n’amategeko.
Muvunyi Balthazar