Interahamwe za FDU-Inkingi zikomeje guhahamurwa no kubona u Rwanda rwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga!
Abagize agatsiko ka FDU-Inkingi kagizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakomeje kugaragaza ko baterwa ubwoba no kubona u Rwanda rukurirwa ingofero hirya no hino ku Isi aho rwitabajwe ngo rutange umusanzu mu kugarura no kubungabunga amahoro.
Nk’urugero, umumotsi w’aka gatsiko Gaspard Musabyimana, aherutse kumvikana abeshya abamukurikira buhumyi ko Perezida Kagame “akangaranya abandi baperezida ba Afurika” ndetse ko “amahanga akomeza kurebera yigarurira ibindi bihugu bya Afurika”.
Ibyo ni ibirego bisekeje interahamwe zikunze kuzamura by’umwihariko iyo zibonye u Rwanda ruri gutanga umusanzu mu gufasha ibindi bihugu nk’igihugu kimaze kwiyubaka mu buryo bishimishije mu gihe cy’imyaka 29 gusa.
Nk’umusanzu w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique urivugira cyane ko izi nzego zahagera usibye kuba zaragaruye umutekano banakomeje gufasha abaturage baho mu ukwiyubaka.
Ku rundi ruhane, kuva ingabo zari iza RPF/A yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikayobora u Rwnada mu rugendo rwo kubaka igihugu yiyemeje gutanga umusanzu hirya no hino ku isi hari umutekano mucye aho ubu umusaruro ugaragarira buri wese.
Udutsiko twiyemeje kurwanya buri terambere igihugu kigezeho kubona u Rwanda rutangarirwa n’amahanga bibabuza gusinzira ariyo mpamvu bakoresha ibishoboka byose ngo babikube na zeru ari nako baharabika abakomeje kuyobora igihugu neza.
Icyo bakwiye kumenya ni uko Abanyarwanda bakoresheje imbaraga nyinshi cyane ngo igihugu kibe kigeze aho kiri uyu munsi, kubw’ibyo rero nta muhezanguni uteze kuzatsinda urugamba rwo gushaka gusubiza igihugu inyuma ngo bimuhire, uwabatsinze ntaho yagiye!
Muvunyi Balthazar