Byendagusetsa kwa Tshisekedi: Bageze aho bashinja u Rwanda kuba “nyirabayazana” wa ruswa yamunze Congo!
Umwe mu baministiri ba Tshisekedi yongeye guhabwa urw’amenyo nyuma yo kwihandagaza akavuga ko Leta ye “yananiwe kurwanya Ruswa kubera ko u Rwanda na M23 byabateye.”
Ibi Madame Rose Mutombo Kiese, Ministiri w’Ubutabera no Kurinda ibirango by’Igihugu, yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Banki y’Isi igamije kurwanya no kurandura ruswa yaberaga muri Cote d’Ivoire.
Ayo magambo y’uyu mu minisitiri wa Tshisekedi yatumye ahabwa inkwenene n’abari mu cyumba cy’iyo nama cyane ko Isi yose izi neza ko ruswa yahawe intebe mu nzego zose z’imitegekere ya Congo kuva icyo gihugu cyabaho; bityo bikaba bitangaje kumva iyo ruswa yegekwa ku Rwanda!
Imvugo yo kwitwaza u Rwanda buri uko bamwe mu bayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Tshisekedi bagiye mu nama zitandukanye hanze y’icyo gihugu imaze kuba indirimbo ishaje dore ko mu nama zose bagiyemo birengagiza ibiri kuyivugirwamo maze bagahitamo kugeraka ibibazo bya Congo ku Rwanda no kuruhimbira ibinyoma.
Raporo zinyuranye z’imiryango irwanya ruswa n’akarengane ndetse na raporo za Banki y’Isi zerekana ko Leta ya Congo iri mu bihugu bya mbere ku Isi byamunzwe na ruswa, igitangaje ni uko uku kwiyongera kwa ruswa kwazamutse ku buryo bukabije kuri manda ya Tshisekedi; ibintu bifitanye isano no kuba ubutegetsi bwe bwarimitse icyenewabo.
Kuva umwaka ushize Tshisekedi n’ibyegera bye bahisemo kugeraka ku Rwanda ibibazo byabananiye kugira ngo bakomeze kurangaza Abanyekongo no kuyobya Isi ku kajagari barimo guteza muri icyo gihugu.
Si uyu mugore gusa uhawe urw’amenyo dore ko no muri Amerika Uhagarariye Congo mu Muryango w’Abibumbye yabuze icyo avuga ku birego Congo yashinjwaga maze ahitamo kubeshya ko ngo “u Rwanda rwiba inguge ziri muri Parike y’Ibirunga”, ibintu byatumye Isi yose iha urw’amenyo abayobozi b’icyo gihugu.
Leta ya Tshisekedi yananiwe gukemura ibibazo byayo ndetse no guhagarika ubwicanyi bukomeje kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ihitamo kujya yegeka ku Rwanda ibinyoma byose igamije kwigira umwere.
Mugenzi Félix