Interahamwe zatangiye kubyina imbyino Rusesabagina yatangije agamije kwigira “igitangaza”
Nyuma y’iminsi itatu Paul Rusesabagina yihandagaje akabeshya Isi yose ko yafunguwe kubera “igitutu” amahanga yokeje u Rwanda, interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi bamize bunguri iyo mvugo igamije kurangaza abantu.
Uyu Rusesabagina yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akaba mu mezi atatu ashize ari bwo yafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kumwandikira atakamba ibaruwa aho agaragaza ko afite ibibazo by’ubuzima bitari kumworohera ko asoza igihano cy’imyaka 25 yari yarahamijwe.
Igisekeje ni uko interahamwe, abajenosideri n’abandi basanzwe bazwiho kutifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwa bigabye ku mbuga nkoranyambaga maze basubiramo bene iriya mvugo y’ikonyoma Rusesabagina yatangije ku mpamvu zizwi nawe gusa.
Ni imvugo iri gusubirwamo by’umwihariko n’ibitangazamakuru bisanzwe bibarizwa mu kwaha kw’intagondwa z’interahamwe zihishe ku mugabane w’u Burayi aho zigera kure zikavuga ko Rusesabagina “nta baruwa isaba imbabazi yigeze yandika!”
Aya magambo aje abusanya bikomeye n’ibimenyetso bihari buri wese yiboneye, kuko iby’uko Rusesabagina arwaye indwara zitamwemerera kuramba igihe kinini iyo aguma muri gereza, ndetse no kuba yarivugiye ko we ubwe ko yemera kandi yicuza ibyaha byose yakoze by’ubugizi bwa nabi, nta handi abantu bari kubikura uretse mu ibaruwa we ubwe yiyandikiye atakambira Umukuru w’Igihugu ku ya 14 Ukwakira 2022.
Muri iyo baruwa hari aho Rusesabagina yagize ati : “Nciye bugufi nsaba imbabazi, nicuza uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN”.
Avugamo kandi ko nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko “abagize ihuriro rya MRDC bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi”.
Icyo gihe mu ibaruwa yo gutakambira Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, atazongera kujya muri politiki n’ubugizi bwa nabi, ahubwo azakoresha umwanya azaba abonye “mu kwitekerezaho” aho azaba ari kumwe n’umuryango we.
Rusesabagina n’abashaka kumutagatifuza bakwiye kumenya ko amategeko ateganya ko imbabazi yahawe zose zishobora guteshwa agaciro maze akisanga agarutse mu Rwanda gusoza igihano yari yarakatiwe.
Ndayambaje Marc