FDU Inkingi ikwiye kumenya ko nta cyuhagiro cyakuraho ko FDLR ariyo ikwiza imvugo zibiba urwango

Mu gihe Isi ihangayikijijwe n’imvugo zibiba urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’ Abatutsi, ingirwashyaka FDU Inkingi ibarizwa mu kwaha kw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR-uri ku ruhembe rw’abari inyuma z’izi mvugo, ikomeje kuyobya uburari ishakira ikibazo aho kitari.
Nk’ ibisanzwe, amaburakindi yabo yagaragaye mu itangazo ryatambutse kuwa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2023, ku munsi mpuzamahanga Umuryango w’Abibumbye wahariye kwamagana imvugo zihembera urwango.
Muri iryo tangazo ryashizweho umukono n’uhagarariye FDU-Inkingi, Kayumba Placide yigaragaguye mu bisobanuro bidashinga avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakunze kwita FDU Inkingi ndetse na Jambo Asbl, agatsiko k’abajenosideri ndetse n’ ababakomotseho. Ibyo kuri we afata nk’imvugo z’ urwango.
Gusa ibi byagaragaye nko gushaka kurangaza abantu. By’ umwihariko, FDLR iri ku isonga mu gukwirakwiza imvugo z’ urwango, ndetse FDU Inkingi ntiyahwemye kuyitera ingabo mu bitugu. Kayumba Placide, nyirubwite yigeze gusura abayobozi b’umutwe wa FDLR aho baherereye mu mashyamba ya Congo, abizeza umusanzu ushoboka wose.
Abayobozi batadunkanye ntibahwemye kugaragaza ko mu gihe imvugo zibiba urwango zidahagaritswe bishobora kuviramo akarere, indi jenoside nk’iyabaye 1994. Aha twavuga nka Robert Wood, intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye uherutse kwmaganira izi mvugo mu kanama k’Umuryango w’ Abibumye kiga k’umutekano. Aho yavuze ati “bene izi mvugo zica amarenga ya Jenoside ku butaka bwa Congo.”
Mu gihe nk’iki akarere kugarijwe n’ ikibazo gishobora kubyara Jenoside, FDU Inkingi n’ abambari bayo bazwiho gukorana na FDLR, ntibari bakwiye kwigiza nkana bashakira ikibazo aho kitari. Haragezeko bareka izi kinamico.
Mutijima Vincent