10-04-2026

Interahamwe zihishe muri SADC ziririwe ntiziraye: Na Zambia yazihagurukiye!

0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 nibwo hamenyekanye inkuru ishimangira ko ishyamba ritari ryeru ku nterahamwe zimaze imyaka 29 zarabonye ubuturo muri Zambia.

Byamenyekanye nyuma y’uko Perezida Kagame agiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zambia, bwana Hakainde Hichilema aho Village Urugwiro yatangaje ko mu byo ba Perezida bombi baganiriye harimo iyoherezwa mu Rwanda ry’abajenosideri batorokeye ubutabera muri icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.

Iyi nkuru imenyekanye mu gihe n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byibumbiye mu muryango wa SADC bimaze iminsi bihagurukiye interahamwe n’abajenosideri babyihishemo.

Bijya gutangira, tariki 24 Gicurasi 2023 Afurika y’epfo yataye muri yombi Kayishema Fulgence wari ku ruhembe rw’abashakishwa kubera ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi; ubu uyu mujenosideri ari kuburanishwa aho ashobora no kuzoherezwa mu Rwanda.

Bidateye kabiri mu ntangiriro za Kamena Leta Malawi ibinyujije kuri Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu Ken Zikhale Ng’oma yemeje ko gihugu cye kiri guhiga bukware Interahamwe zirenga 55 zimaze igihe kinini zihishahisha hirya no hino muri icyo gihugu.

Hirya yibyo, Malawi kandi yambuye ubwenegihugu amagana y’interahamwe zabonye  binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko nka bumwe mu buryo izo nyangabirama zakoreshaga zigamije gutoroka ubutabera.

Intambwe ibihugu bya SADC byateye mu guhagurukira interahamwe n’abajenosideri ni indi gihamya ko icyaha cya Jenoside kidasaza; ibi bikaba bishimangira ko n’undi wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi azabiryozwa mu gihe gikwiriye.

Biraro Ernesto

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *