25-05-2026

Basketball: Kenneth Gasana w’ikipe y’iguhugu ntazakina imikino ya AfroCAN

0

Hamenyekanye amakuru ko kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Kenneth Wilson Gasana atazaboneka mu Mikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina kuri uyu mugabane izwi nka FIBA AfroCan izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023.

Ukutaboneka kwa Gasana muri iriya mikino byemejwe n’ishyirahamwe ry’Umupira wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku kaba gufitanye isano n’imvune yagize mu mikono yo gushakisha itike y’iri rushwana iherutse gusorezwa muri Tanzania aho u Rwanda rwasoje ruyoboye akarere ka Gatanu.

Gasana yamenyekanye cyane muri REG BBC, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize. Uretse kuba akina Basketball nk’umukinnyi wabigize umwuga, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itumanaho yakuye muri kaminuza ya ‘Boise State’.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading