Perezida Kagame yashyize ahabona ibihanga biri muri ya raporo y’abiyita impuguke za Loni
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kugaragaza inenge zikomeye zigaragara muri raporo zikunze gukorwa n’abiswe impuguke z’Umuryango w’Abibumbye baherutse
kuvuga ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo ariko bakarenza ingohe uruhare rukomeye rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri iyo ntambara.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023.
Yagize ati: “..hano mu Rwanda tuhafite impunzi z’Abanye-Congo zihamaze imyaka myinshi, bamwe barishwe ahandi bambuka bafite ibikomere, hari imbwirwaruhame zihembera urwango, ariko iteka usanga izo raporo zigaruka gusa kuri bicye ntizitanga igisubizo gishoboka, usanga na none ari raporo zihengamira uruhande rumwe zikibanda mu gushinja M23.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku kuba izo raporo zikunze ahanini kugaruka kuri imwe mu mitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu, zagera ku yindi nka FDLR zikaruma zihuha.
Ati : “M23 yafashwe nk’ikibazo cya buri wese bakigize mpuzamahanga, ubanza igira ingaruka ku Burayi, Amerika ndetse na Afurika. Iyo bageze kuri FDLR basa n’abongorera. Iyo bavuga ku mitwe yitwaje intwaro igera ku 120 usanga ahanini bibanda kuri M23 na ADF gusa…”
Yongeyeho ati : “Kuri FDLR y’abajenosideri, ubu inakorana byeruye n’ingabo za Congo FARDC, barazwi kuko tunafite amazina n’amapeti yabo, banabahaye intwaro ariko bo bahakana bavuga ko ntabagihari ndetse ko atari ikibazo twakabaye tuvuga…”
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye uRwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahora bihigira kugaruka mu Rwanda gusubukura Jenoside kuko ku bwabo bakomye mu nkora batageze ku mugambi wabo wo “kurimbura Abatutsi”.
Uyu mutwe uri ku ruhembe rw’ibihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaba bigari kuko urica, ugasahura, ugafata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse ukagaba n’ibitero shuma ku Rwanda muri rusange.
Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko u Rwanda rutazahwema gukora ibishoboka byose ngo rurinde ubusugire bwarwo ibitero bya FDLR by’umwihariko muri iki gihe yihuje n’igisirikare cya Congo (FARDC), rurinda ikirere n’imipaka bifite aho bihuriye na Congo.
Ndayambaje Marc