08-04-2026

FDU-Inkingi yambariye kudurumbanya amatora ya 2024, gusa ntibizayihira!

0

Intagondwa z’interahamwe zihishe mu bice bitandukanye by’u Burayi zibumbiye mu gatsiko kazwi nka ‘FDU-Inkingi’ zongeye kugushimangira ko zifite umugambi mubisha wo guhungabanya amatora rusange azaba mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.

Ibyo byagaragarijwe mu nama y’ako gatsiko k’abagizi ba nabi yateraniye i Anvers mu Bubiligi ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023.

Ni inama byari byiswe ko igamije gutegura ariya matora, gusa Placide Kayumba (uyubora by’agakingirizo FDU cyane ko ubusanzwe iyoborwa na Ingabire Victoire), ntiyahishe kugaragaza ko ahubwo intego nyamakuru ari ukudurumbanya amatora byaba ngombwa bakayaburizamo bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR basanzwe bakorana umunsi ku wundi.

Uyu muvuno wagaragarijwe abari bateraniye mu nama, Kayumba nk’ibisanzwe yashyize FDLR mu mutaka w’impunzi; maze abagaragariza ikiryabarezi cyiswe “All For Rwanda” kigamije gushakira amafaranga umutwe wa FDLR muri Congo bihishe mu iturufu y’uko barimo kuvuganira impunzi z’Abanyarwanda.

Ibi agatsiko ka FDU Inkingi katangiye byo gushakira uburyo FDLR, cyane cyane muri iki gihe amatora yegereje bigaragazako gahunda yo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ni mu gihe u Rwanda ruherutse kugaragaza ko FDLR ifite umugambi wo gutera grenade i Rubavu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William.

FDU Inkingi ikifatanya na FDLR idahwema kugambirira kubuza umutekano u Rwanda n’ Abanyarwanda, ni urugero rwiza rw’abadashakira igihugu amahoro.

Si ubwa mbere FDU-Inkingi igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ntibiyihire; ubuheruka ni mu mwaka wa 2019 aho ibyihebe byo mu mutwe wa RUD-Urunana ukorana bya hafi n’aka gatsiko, byagabye igitero cy’iterabwoba mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze cyahitanye inzirakarengane z’abaturage 14 ariko kandi ingabo z’u Rwanda zivugana abateye barenga 20.

Ni mu gihe kandi aka gatsiko mu mwaka wa 2010 kohereje Ingabire ngo agahagarire mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho n’ubundi yafatiwe mu bikorwa byari bigamije kudobya ayo matora ku bufatanye na FDLR; ibintu uyu mugore wihebeye iterabwoba yemeye ubucamanza ndetse abisabira imbabazi.

Icyo FDU-Inkingi ikwiye kumenya ni uko uwayitsinze ari nawe uhora utahura imigambi mibisha yayo ntaho yagiye – ibyo itegura byose ntabwo bizigera biyihira kuko “ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gihanitse” nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

Mutijima Vincent.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *