Gushondana kw’udutsiko tw’abiyita ko barwanya u Rwanda si ukwa none, dore uko bagiye bisenya ubwabo!
Urebye uko abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bakomeza gucikamo ibice, bagasebanya, ubundi byanarimba bakagambanirana kugeza aho bamwe baburiwe irengero cyangwa bakicwa, biguha ishusho nyawo y’ikinyoma bubakiyeho imigambi yabo mibisha.
Ibi byongeye kwibutswa n’ibiherutse gutangazwa na Straton Musoni wahoze ari visi perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uyu akaba yaribukije uko imigambi ya FDLR yubakiye ku kinyoma gusa bikaba byaragiye bituma badasiba gucikamo ibice ubutitsa.
Musoni aherutse kubwira itangazamakuru ko ibyo bibwiraga ko bagamije byasenyutse kuko n’ubundi byari byubakiye ku kinyoma gusa n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ati:”Navuye muri RDR kubera ko itabashije kugera ku ntego zayo. Abagize umuryango w’impunzi twafatanyaga hagati muri twe havutsemo kutumvikana ku buryo ibintu bigomba gukorwa”
Yunzemo ati : “Abahoze mu ngabo za ex-FAR, ntibumvikanye na RDR kubera ko yo yashakaga kuyobora kinyapolitiki hativanzemo amatwara ya gisirikare, abandi nabo bakabusanya nabo….uko niko bashwanye” Mu mpera za 2019, agatsiko k’amabandi yiyita ko arwanya leta y’u Rwanda ka RNC, kongeye kugaragaramo amacakubiri adasiba kuyivugwamo, bamwe mu bayigize bashinje Jean Paul Turayishimiye wari umuvugizi wayo ibura rya Ben Rutabana.
Bidateye kabiri, umuryango, inshuti n’abavandimwe ba Ben Rutabana wari ‘komiseri ushinzwe kongerera ubushobozi’ muri RNC batangaje ko yiciwe muri Uganda bigizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali.
Muri Kamena uyu mwaka wa 2023, na none nk’uko basanzwe batiburira, amacakubiri yarabokamye, abagize ikiryabarezi cyiganjemo abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC cyiswe ko giharanira “ineza y’Abanyarwanda” barangajwe imbere na rubunzamurizo Kambanda Charles, kurya batiburira batangaje ko nabo bahagurukanye intego nshya nyuma yo kwiyomora kuri RNC.
Umuzi w’uruhuri rw’ibibazo bahoramo ni ingengabitekerezo mbi ya jenoside, ariko ni umuzi wagiye ubyara ibindi bibazo bikomeye birimo ubusambo bwabokamye, aha turasubiza amaso inyuma twiyibutse ibara icyihebe gikuriye RNC, Kayumba Nyamwasa yakoze mu ntangiriro z’Ukuboza mu mwaka wa 2022. Iki gihe abo Muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye.
Kubona Kayumba Nyamwasa yongera gutaba abambari be mu nama byatutumbije icyuka kibi n’umwiryane muri RNC, igisa n’ishyaka yashinze agamije kurya amafaranga y’Abanyarwanda barindagiriye mu mahanga. Ku rundi ruhande kandi udutsiko nka ARC Urunana twavutse nta ntego ihamye dufite, ari gusa kuba barashondanye muri RNC bagahitamo gutandukana.
Ku ruhande rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wo mu mwaka w’ 2016, bamwe mu bawutorotse bakaza mu Rwanda bashyize hanze amakuru y’ukuntu FDLR icyo gihe yari imaze gucikamo ibice birenga bibiri, icyo gihe igice kimwe cy’uyu mutwe w’iterabwoba cyayoborwaga na Col Vumiliya ikindi nacyo kikayoborwa na Mudacumura waje kwicirwa mu mashyamba ya Congo, mu gihe hari n’ikindi cyiyomoye kuri ibyo bindi cyayoborwaga na Col Irategeka Wilson.
Ibi bibazo byose bishimangira ko iyo wubakiye ku kinyoma, urindagizwa ugahora wikanga baringa, nta cyerezo kizima uba ufite nk’uko ikinamico bahoramo zibigaragaza.
Ndayambaje Marc