15-06-2026

FIBA Afro Basket: U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere – AMAFOTO

0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023 nibwo hatagijwe igikombe cya Afrika muri Basketball ’FIBA Afro Basket’ cyiri kubera mu Rwanda muri BK Arena Kigali aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsinze iya Côte d’Ivoire amanota 64-35.

Mu gace ka mbere amakipe yombi ntabwo yatsinze amanota menshi kubera gufugana cyane, kuko karagiye u Rwanda rugatsinze ku manota 14-7.

U Rwanda rwatagiye neza agace ka kabiri rubasha gushyiramo amanota menshi mu minota ya mbere y’ako gace, gusa Côte d’Ivoire yaje gukuramo amanota, agace karangira u Rwanda ruri imbere n’amanota 28-21.

Mu gace ka gatatu u Rwanda rwashyizemo ikinyuranyo kinini cyane kuko babashije gutsinda amanota 24 yose mu gihe Côte d’Ivoire yo yatsinze amanota 8 gusa.Ako gace karangiye ari amanota 52-29.

Mu gace ka nyuma Côte d’Ivoire yakomeje guhusha uburyo bwinshi cyane, basaga nk’abananiwe cyane kuko baje kugatsindamo amanota 6 yonyine, umukino urangira ari amanota 64-35.

Muyindi mikino yabaye Nigeria ifite igikombe yatsinze Republika Ihanira Demokarasi ya Congo amanota 69-35, Mali itsinda Uganda amanota 80-66, Cameroun itsinda Mozambique amanota 55-53.

Kuri uyu wa Gatandatu Côte d’Ivoire irakina umukino wa kabiri na Angola, mu gihe u Rwanda narwo ruzakina na Angola ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 saa kumi n’ebyiri.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading