Kayumba Nyamwasa yeruye ko RNC yatsinzwe, urugamba rwamunaniye aruraga abana be!
Kayumba Nyamwasa, umugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, yatangaje ko uyu mutwe mu myaka 13 umaze ushinzwe wananiwe kugera ku ntego zawo zo “guhirika” ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Ibi uyu mugabo umaze igihe abundabunda muri Afurika y’epfo, yabitangarije mu kiganiro kirekire yagiranye n’umuyoboro rutwitsi wa YouTube y’uriya mutwe cyatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2023.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amezi arenga umunani uyu mugabo wihebeye iterabwoba yari amaze atiyereka abambari mbarwa RNC isigaranye cyane ko abo yatangiranye hafi ya bose bamaze kuyitera umugongo aho by’umwihariko bamushinja ubusambo no kwikubira imisanzu batanga.
Mu isoni n’ipfunwe ryinshi, Nyamwasa agaragara avuga ku ngingo zitandukanye cyane cyane ibyo RNC yagezeho, ibibera mu Rwanda, intambara ishyamiranyije ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ndetse n’ibindi bihuha yakoreshaga mu guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Soma kandi: Nyuma y’umwaka mu bwihisho Kayumba Nyamwasa yabuze icyo abwira abayoboke mbarwa asigaranye
Mu gutangira, Serge Ndayizera, umumotsi wa RNC wari uyoboye ikiganiro yabajije sebuja niba abona umusaruro uyu mutwe w’iterabwoba umaze kugeraho mu myaka ishize ushinzwe uhagije.
Ni ikibazo cyagoye cyane ikihebe Kayumba cyane ko yagerageje gushaka kugereranya amavu n’amavuko ya RNC n’ay’Umuryango RPF-Inkotanyi by’umwihariko ku migendekere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko byose biramunanira kuko yagereranyaga ibidahuye na gato!
Aho niho Kayumba byagaragaraga ko asaritswe n’inzara yinyuzemo maze yemeza ko RNC yakoze bicye mu byo yari yariyemeje kugeraho aho ibindi ngo byabananiye maze asaba ababakurikira buhumyi “kuratambirwa”, ibintu byasekeje benshi mu bakurikiye icyo kiganiro.
Ati: “Nibwira ko tugomba kuba twarakoze bicye ku byo wenda twifuzaga gukora.” Yavuze kandi ko: “Ibyo njye ntashoboye, ndabyemera nk’umuntu kuko ntabwo nashobora byose…”
Ni mu gihe Kayumba n’abo bafatanyije gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC bari bafite intego nyamukuru yo “gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame”, ibintu bagerageje binyuze mu bitero shuma bya za gerenade muri Kigali ariko byose birabananira.
Aka ya nsigamigani nyarwanda ivuga ko ‘umubyeyi gito araga abana be urubanza rwamunaniye’, na Kayumba ntiyihishiriye kuko yagaragaje ko nta kizere agifite ko RNC izagera ku byo ihora yizeza bamwe mu bigarasha bakiyishingikirije.
Ati: “Hari uwo numvise avuga ngo tuzapfira hanze [y’u Rwanda]… Abo bari hanze barabyaye n’abo (abana bafite) nabo bazabyara, abo bana bacu nibo bazarwana urugamba kandi bazarutsinda.”
Mu mvugo isa nk’iyumvikanisha ko uyu mugabo yaba atakiri muri RNC cyane ko yavugaga nk’umuntu uri hanze yayo, hari aho yagize ati: “Ndibwira ko intego n’ibyifuzo byanyu muzabigeraho.”
Soma kandi: Kayumba Nyamwasa yongeye kunanirwa gusobanura icyerekezo RNC ifite
Mu kwikura mu isoni, uyu muhezanguni yakomeje aterateranya imvugo zivuguruzanya zirimo kuba ngo “Abanyarwanda ni bo bahunga cyane” ugereranyije n’abaturage b’ibindi bihugu bigeze Akarere k’Ibiyaga bigari bya Afurika u Rwanda rubarizwamo.
Iyo ni imvugo Kayumba yajugunye aho gusa nta no kugaragaza niba ibyo avuga yarabikoreye ubushakashatsi cyanga niba hari urwego rwizewe rwabitangaje.
Ibyo kandi bikaba ari icengezamatwara byoroshye kunyomoza cyane ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi bwaciye ubuhunzi aho ubu u Rwanda ari rwo rwakira impunzi z’abaturanyi ndetse rukarira impunzi n’abimukira baturuka hirya no hino ku Isi.
Nk’urugero, ubu imibare ya Ministeri y’ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 127 zo muri Congo no mu Burundi ni mu gihe kandi Abanyarwanda barenga ibihumbi 41 bari impunzi mu bihugu bitandukanye batahutse mu rwababyaye hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2021.
Muri kiriya kiganiro kandi Kayumba yumvikanye atagatifuza interahamwe Leta ya Malawi iherutse gufunga aho we azita ko ari abere “nta cyaha bakoze, nta cyaha bakoze, nta byangombwa bari babuze.”
Ni mu gihe ku rundi ruhande Leta ya Malawi iherutse gushimangira ko iri mu myitegoro yo kohereza mu Rwanda abo banyabyaha ngo baryozwe ibyaha bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Abajijwe kuvuga uko abona ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo, Kayumba nk’uko byari byitezwe yabyagetse k’u Rwanda arugaragaza nka “nyirabayazana” wabyo.
Gusa ibyo ntawe byatunguye kubera ko n’ubundi RNC itahwemye gucinya inkoro kuri Tshisekedi aho yagiye imugaragaza nk’umucunguzi wayo, ibi bikaba byaratangiye ubwo uyu mutegetsi yateshaguzwaga akavuga ko ashaka gutera u Rwanda ngo agamije kubohora Abanyarwanda.
Uyu mugabo kandi yumvikanye atagatifuza Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda baherutse kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF) aho we abyita “igitugu cya Kagame”, mu gihe RDF yasobanuye ko birukanwe kubera amakosa akomeye bakoze.
Kayumba wiyemeje kweza ikibi cyose kibera mu Rwanda, yagaragaje kandi ashyigikiye iyimikwa ry’uwiswe “umutware w’abakono” aho mu isoni nke asanganwe yavuze ko kuba RPF yarabyamaganye ari uko “idashaka ko abantu bishyira bakizana.”
Ni mu gihe uwari wagizwe umutware w’abakono yasabye imbazi ndetse yiyemeza no kwiyambura ubutware yari yahawe nyuma y’uko bigaragajwe ko iyimikwa rye ryashoboraga gucamo ibice Abanyarwanda nk’inzira yashoboraga kandi kuganisha ku macakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 29 ishize.
Kayumba kandi muri kiriya kiganiro yakoresheje umwanya munini mu gutuka bya gishumba Gen James Kabarebe amuhora ko akunze kugaragaza uburyo ari inyangabirama yagomye u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko yirengagiza RPF yamugize uwo ari we agahinduka uyirwanya.
Uyu mugabo kandi yavuze amagambo aterekeranye yumvikanisha ko kuba Madam Ange Kagame aherutse kugirirwa icyizere agahabwa akazi mu biro bya Perezida Kagame nk’umuyobozi wungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n’ingamba, ngo bigaragaza ko Umukuru w’Igihugu ari “Umunyagitugu”.
Uretse ishyari n’ubutindi byasaritse ikihebe Kayumba, birazwi neza ko Ange Kagame umwanya yahawe awukwiye aho abenshi banavuga ko yari yaratinze kuwuhabwa kubera ubumenyi yakuye muri kaminuza zikomeye yizemo hirya no hino ku Isi.
Uyu mubyeyi w’abana babiri bizwi ko mu bumenyi yibitseho yashoje amasomo ya siyansi na politiki mu mwaka wa 2015 muri Smith College iherereye muri i Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Byongeye kandi Ange Kagame anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘masters’ mu bubanyi n’amahanga (international affairs) yakuye kuri Columbia University, i New York, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika no ku Isi muri rusange.
Mu myaka 13 RNC imaze ishinzwe yaranzwe n’umwiryane mu bitwa ko bayiyoboye bituma abayoboke benshi yafataga nk’inkingi ya mwamba bayivamo aho magingo aya isigaranye ababarirwa ku mitwe y’intoki.
Kayumba Nyamwasa akwiye kumenya ko guhora ahimba ibinyoma ngo agume mu itangazamakuru bitamugira umwere ku byaha yahamijwe by’iterabwoba, kubangamira ituze ry’igihugu, irindamoko no gutuka Umukuru w’Igihugu.
Ni ibyaha byatumye uyu mugabo akatirwa imyaka 24 y’igifungo adahari.
Gakayire Fred