Agatsiko ka FDU-Inkingi mu icengezamatwara rishingiye ku bihuha bya Michela Wrong
Musabyimana Gasapard, umumotsi w’agatsiko ka FDU-Inkingi yadukanye umuvuno mushya wo kubeshya abamukurikira buhumyi akoresheje icengezamatwara ryacuzwe na Micheala Wrong, umuhezanguni w’umuzungu utunzwe no gucuruza ibinyoma byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ibyo ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko interahamwe zatangiye icengezamatwara rigamije kuyobya Abanyarwanda zifashishije ibinyoma bya Wrong udasiba kugaragaza ukubogama gukabije mu bitabo bye.
Igitabo kibasira u Rwanda Wrong yanditse Musabyimana ari kwifashisha kuva cyasohoka cyari cyaratoye ivumbi mu maguriro, kugeza ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye kukifashisha mu muvuno wo kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda.
Michela Wrong kandi, mu kwezi kwa Gatanu k’ uyu mwaka yakiriwe mu biro bya perezida wa RDC, aho yakiriwe n’umuvugizi wungirije w’ibiro bya Tshisekedi witwa Tina Salama, umugore nawe wahagurukiye guharabika u Rwanda.
Soma kandi: Michela Wrong n’agatsiko k’Interahamwe bahuye n’ uruva gusenya I Buruseli
Kuri ubu hatahiwe Interahamwe zatangiye kugira iki gitabo intwaro yo kwikura mu isoni z’ibyaha by’indengakamere zakoze. Ku ikubitiro, Musabyimana Gaspard yagikozeho ikiganiro kerekeye iby’urupfu rwa Karegeya Patrick.
Ikiganiro, umuhezanguni Musabyimana yakoze yaranzwe no kugira FPR-Inkotanyi igicibwa. Gusa ibi ni ibisanzwe kuko inkuru isebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni imari ishyushye kuri we na bagenzi be bahuriye mu gatsiko ka FDU Inkingi.
Icengezamatwara ryatangijwe n’agatsiko ka FDU- Inkingi, rigaragaza isano Michela Wrong afitanye n’Interahamwe ndetse n’ abazikomokaho bafite umugambi wo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye. Ibintu bakora banagambiriye kwikura mu isoni, gusa ntibizigira bibahira!
Mutijima Vincent