Uwari wagizwe “umutware” w’Abakono yasabye imbabazi, interahamwe n’ibigarasha babura ayo bacira n’ayo bamira!
Kazoza Justin watumije ibirori byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono tariki ya 9 Nyakanga 2023, yasabye imbabazi ku makosa yakoze we na bagenzi be bitabiriye ibyo birori.
Izi mbabazi Kazoza yazisabye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Kazoza yagize ati: “Mbanje gusaba imbabazi, nsaba imbabazi Nyakubahwa Chairman […] nkasaba imbabazi umuryango, abanyamuryango bandi nashyize mu ikosa nkabatumira, mu by’ukuri twakoze amakosa.”
Yakomeje asobanura neza uburemere bw’amakosa we na bagenzi be bakoreye umuryango wa FPR Inkotanyi babereye abanyamuryango ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange.
Ati: “Ikosa rya mbere ni ukudashishoza, irya kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko n’abandi babigarutseho no kwibagirwa amateka yacu tukajya mu bintu twita ko ari byiza ariko mu by’ukuri bishobora gusubiza igihugu cyacu ahabi.”
Yunzemo ati : “Nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima kandi nizeza Chairman w’Umuryango ko nzagerageza kutazongera kugwa mu makosa nk’ariya. Ndetse nanjye nkiyemeza ko nzafatanya n’abandi gushishoza tureba igikorwa cyose tugiye kujyamo nk’abanyamuryango, y’uko nta ngaruka gishobora kugira ku bumwe n’ibindi byose byabangamira abanyarwanda.”
Soma: Kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano ya buri wese – FPR Inkotanyi
Iyimikwa ry’uyu mugabo ryagaragajwe nk’irishobora gukoma mu nkokora ubumwe bw’Abanyarwanda; ibintu byatumye abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bagaragaza ko bamushyigikiye cyane ko nabo bahora bagambiriye gucamo ibice Abanyarwanda.
Nk’urugero, umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Serge Ndayizeye yumvikanye kuri YouTube avuga ko abakono “bagiriwe ishyari” nk’uburyo bwo kwikura mu isoni nyuma yo kubona ko Umuryango FPR Inkotanyi ugikomeye ku ndangagaciro yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uretse ibigarasha bya RNC, interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nazo zabuze ayo zicira n’ayo zimira cyane ko zose zihora zirekereje ko zabona icyacamo ibice Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, iyi nama yasabiwemo imbabazi ku bakono, yanatangarijwemo ko umutware w’abakono akuweho.
Ndayambaje Marc