05-07-2026

Musabyimana wa FDU-Inkingi nasubize amerwe mu isaho, ntacyo yahindura ku bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda!

0

Umumotsi w’agatsiko k’interahamwe n’abazikomokaho ka FDU-Inkingi Gaspard Musabyimana ageze aho akwirakwiza ibinyoma byambaye ubusa mu mugamnbi mubisha wo kwambika isura mbi ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Abinyujijje ku muzindaro rutwitsi anyuzaho icengezamatwara rya FDU-Inkingi, Musabyimana mu ijwi rididimanga yumvikanye avuga ko “FPR-Inkotanyi yangije ubumwe bw’Abanyarwanda’’ ngo ndetse ko ntacyo ibamarara.

Uyu Musabyimana ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana yari umukozi mu biro byari bishinzwe ubutasi n’iperereza, yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bubiligi nyuma y’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha by’itoteza yakoreraga Abatutsi mu gihe yari umutoni kuri iriya ngoma y’igitugu.

Ibi ubwabyo bisobanura impamvu uyu muhezanguni yahisemo gushira isoni agaharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, kuko mu myaka 29 gusa bwakoze ibyananiranye cyane ko bo nyuma yo gucamo Abanyarwanda ibice bagaha urwango intebe, yibeshya ko Abanyarwanda batari kuzunga ubumwe kuko we n’abahezanguni bagenzi be umugambi wabo ari ukobona abanyarwanda bacikamo ibice.

Icyo yirengagiza nuko ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi bwabashije gukora ibyo amahanga yatekerezaga ko bidashoboka aribyo kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yatekerezaga ko kubana kw’Abanyarwanda bidashoboka ahubwo igihugu kigomba gucibwamo ibice bibiri, hakaba igihugu cy’Abatutsi n’icy’abahutu.

Ubuyobozi bwa FPR bwagaragaje ko ibyo bidashoboka bushyira imbaraga nyinshi muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ibintu byashobotse mu myaka 29 gusa. Nk’urugero Ubushakashatsi bwa gatanu ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda bwasohotse mu 2020 bukozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bwerekanye ko ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigero cya 94.7%.

Soma kandi: Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye kubera buri wese igishoro cy’ejo hazaza

Udutsiko tw’imburamukoro twifuriza Abanyarwanda gucikamo ibice dukwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko Abanyarwanda basobanukiwe neza ko ubumwe bwabo arizo mbaraga zabo, amahomvu agamije kubasubiza inyuma ntateze guhabwa intebe.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading