02-05-2024

Uvuga rikijyana muri politike ya Congo yahishuye ko FDLR yinjijwe mu basirikare barinda Tshisekedi  

Corneille Nangaa Yobeluo wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Congo hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2021, yatangaje ko hari abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bamaze kwinjizwa mu ngabo zihariye zishinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.  

Ibi bwana Nangaa uri mu banyapolitike bavuga rikijyana muri Congo yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na mediacongo.net cyatambutse kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023.  

Muri icyo kiganiro, uyu munyapolitike ashimangira ko biteye inkeke n’agahinda kuba intego yo gushyiraho ubuyobozi bwa gisirikare yaratumye ahubwo imitwe bari bakwiye kurwanya irushaho kongererwa imbaraga ikaninjizwa mu gisirikare ku buryo bweruye.  

Ati : “Ubu aba-MAIMAI bariyubatse cyane maze baza guhinduka abitwa WAZALENDO, ndetse ubu rwose birazwi ko mu basirikare bari mu barinda umukuru w’igihugu ndetse mu ngabo zikorera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Lumbumbashi harimo abo mu mutwe wa FDLR.”  

Ibyo Nangaa yatangaje bishimangira ibyo u Rwanda rudahwema kugaragariza Umuryango Mpuzamahanga ko FDLR ivuna umuheha ikongezwa undi muri Congo mu gihe nyamara iri ku ruhembe rw’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’akarere muri rusange.

Soma kandi: Uburyo FDLR ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi mu nyungu za Tshisekedi

Muri kiriya kiganiro bwana Nangaa yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye kuryozwa kuba ari bwo bwihishe inyuma y’umutekano muke Congo ifite uyu munsi by’umwihariko mu burasirazuba bw’icyo gihugu.  

Abanyekongo bakomeje kwishyura ikiguzi cyo kuba FDLR ikoreshwa mu nyungu z’Abategetsi b’icyo gihugu aho uyu mutwe w’iterabwoba ubahoza ku nkeke ibanyaga amatungo, gusambanya abana n’abagore n’ibindi byaha ndengakamere byibasira inyokomuntu.

Soma: Kinshasa ikomeje gukingira ikibaba FDLR ari nako yinyuramo mu mvugo kuri uyu mutwe w’iterabwoba!

Nubwo budashaka kubyumva ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye kumenya ko buriho kubera abaturage, bityo ko nibudahindura imikorere buzarangira nabi mu mikoranire yabwo n’interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ndayambaje Marc 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading