Nta rundi rukundo Ingabire Victoire afitiye urubyiruko, ashaka kurubona mu mihanda mu rugomo nk’urw’interahamwe!
Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kumvikana mu mugambi asanganywe wo kugumura urubyiruko rw’u Rwanda arwangisha Leta nyuma y’uko amaze igihe kinini arwiyegereza ariko rukamwima amatwi.
Ibyo uyu mugore wihebeye amacakubiri n’iterabwoba yabigaragaje tariki 12 Kanama 2023 ubwo mu Rwanda no ku Isi yose muri rusange hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.
Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhezanguni utifuriza ineza u Rwanda n’abanyarwanda, yumvikanye yumvikanisha ko Leta y’u Rwanda yananiwe kwita ku rubyiruko ndetse ko nta n’ingamba zihamye zashyizweho zigamije kurukura mu bukene.
Muri iryo cengezamatwara ridafite epfo na ruguru Ingabire yifashishaga raporo za baringa zanditswe n’abayoboke be ndetse n’imiryango yise mpuzamahanga itazwi avuga ko ngo “icyizere cy’urubyiruko rw’u Rwanda ku cyerekezo cy’ubuyobozi bw’u Rwanda cyagabanyutseho 34% mu mwaka wa 2019-2022.”
Bene ibi byegeranyo na za Raporo Ingabire Victoire ashingiraho biba ari baringa kuko aba bikora nta bushakashatsi baba bakoze ahubwo bashingira ku kuba benshi bahabwa amafaranga n’abanzi b’u Rwanda kugira ngo bahindanye isura yarwo.
Soma: Nyuma yo kunanirwa kuyobya urubyiruko, Ingabire yibasiye uburezi bw’u Rwanda!
Ingabire iyo avuga ko “Leta y’u Rwanda nta cyo yagejeje ku rubyiruko” abikora nkana yirengangiza ingamba leta yafashe zo kuzamura urubyiruko, aha yirengagiza kandi ko urubyiruko arirwo rurimo guhabwa imirimo mu nzego za Leta n’izabikorera.
Uyu muhezanguni yirengagiza kandi ingamba leta yashyizeho zirimo amahirwe menshi yo guteza imbere urubyiruko yaba mu kurufasha kwihangira imirimo binyuze mu nguzanyo bahabwa n’ikigega BDF ndetse n’izindi gahunda zirimo Youth Connect, Art Rwanda Ubuhanzi, n’izindi zitandukanye.
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yerekana ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanutse kuva kuri 77% muri 2001 kugeza kuri 55% muri 2019 mu gihe icyizere cy’ubuzima cyarazamutse aho cyavuye ku muaka 26 muri 1993 kigera kuri 69 muri 2019.
Ingabire kandi yirengagiza andi mahirwe urubyiruko rwahawe biciye mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ibindi aho muri buri rwego usanga urubyiruko arirwo ruherwaho mu gufashwa no muguhabwa inguzanyo.
Uku kwirengagiza no gushaka kuyobya urubyiruko Ingabire abikoreshwa n’ipfunwe n’ikimwaro byo kuba hari urubyiruko yagiye agumura urundi akanarukoresha mu bikorwa bye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ntibyigeze bimuhira.
Ingero n’inkuko hari umusore witwa Mahoro Jean wari ugeze mu mwaka wa 3 wa kaminuza, Ingabire yaje kumushukisha udufaranga maze ata ishuri, ajya kumukorera no kumufasha kugumura urubyiruko ariko ntibyamuhiriyekuko byaje kuvumburwa. Magingo aya Ingabire yohereje uriya musore mu mitwe irwanya u Rwanda.
Soma kandi: Hongeye kumvikana amajwi ashinja Ingabire Victoire gushora urubyiruko mu mitwe y’iterabwoba
Ingabire nta rukundo afitiye urubyiruko ahubwo kuri we icyo yifuza ni ukubona rwishora mu mihanda rukarema urugomo nk’urwo interahamwe zatezaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Uyu muhezanguni kandi agambiriye kubona urubyiruko rw’u Rwanda rwigaragambya nk’uko bisanzwe bikorwa mu bihugu by’amahanga dore ko kuri Ingabire no kuri bagenzi be b’abanzi b’u Rwanda aricyo bita “Demokarasi”.
Ingabire Victoire akwiye kumenya ko atazigera abona urubyiruko rujya muri FDLR cyangwa indi mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urubyiruko ruzi ko karimi ke kuzuye uburyarya, ruzi kandi aho rwakuwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda n’icyerekezo ubu buyobozi burufitiye.
Mugenzi Félix