Ikipe ya Cristiano Ronaldo yegukanye igikombe mu irushwanwa ryagaragayemo Abanyarwanda babiri
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023, umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yafashije ikipe ye ya Al-Nassr kwegukana igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe y’Abarabu ’King Salman Clubs Cup’ itsinze Al-Hilal ibitego 2-1.
Ni irushanwa by’umwihariko ryagaragayemo abakinnyi babiri b’abanyarwanda; Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bose bakinira ikipe ya Al-Ahli yo muri Libya, gusa iyi kipe yabo ntiyabashije kurenga amatsinda nyuma yo kuganya imikino ibiri igatsindwa umukino umwe.
Ikipe ya Al-Hilal niyo yafuguye amazamu ku munota wa 51, nyuma y’iminota mike ikipe ya Cristiano Ronaldo ndetse na Sadio Mane Al-Nasri yaje guhabwa amakarita abiri atukura kumunota wa 71 kuri Amri ndeste nyuma y’iminota 7 gusa Al-Boushail abona indi karita.
Gusa n’ubwo Al-Nassri yabonye amakarita abiri atukura, ntibyayibujije gukomeza gushaka ibitego, kuko ku munota wa 79 Cristiano Ronaldo yaje kubagurura mu mukino atsinda igitego cyiza. Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 hashyirwaho 30 yinyongera.
Ku munota wa 98, Sadio Mané yazamukanye umupira yihuta, umunyezamu Al Owais awumukuraho neza ariko usanga Seko Fofana atera ishoti rikomeye rikubita umutambiko w’izamu, Ronaldo asongamo n’umutwe atsinda igitego cya kabiri.
Al-Nassr yegukanye Igikombe cy’Umwami ku nshuro ya mbere mu mateka, Cristiano Ronaldo yegukana urukweto rwa zahabu kubera kwitwara neza muri icyo gikombe.



Karemera Jean Luc