01-09-2026

Aho bukera ishyari, ipfunwe n’agahinda biratuma Kayumba Nyamwasa wa RNC yimanika – Ibimenyetso

0

Umugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Kayumba Nyamwasa, akomeje kugaragaza ishyari n’ibimenyetso by’agahinda gakabije aterwa no kuba amaze imyaka irenga 13 agerageza guhunganya ubusugire bw’u Rwanda maze agasanga bimeze nko kwasa ku rutare.

Uyu mugabo wiyemeje gutatira igihango afitanye n’u Rwanda n’Abanyarwanda maze akayoboka inzira y’ubugarasha, inshuro nke agaragara ku muyoboro rutwitsi wa YouTube wa RNC aba agaragaza ishyari rikomeye afitiye bagenze be bahoze bakorana mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Nk’urugero mu ntangiriro z’uku kwezi, Kayumba yumvikanye atukana gishumba ari nako yibasira abajenarali ba RDF, by’umwihariko yafashe isaha yose atuka Gen James Kabarebe, gusa abakurikiranye icyo kiganiro ntabwo byabatangaje kuko n’ubundi ntawe utanga icyo adafite.

Soma: Kayumba Nyamwasa yeruye ko RNC yatsinzwe, urugamba rwamunaniye aruraga abana be!

Kayumba wamaze kwangirika mu bwonko kubera agahinda gakabije ko kuba RNC isenyuka buri munsi ubu ikaba isigaye ku izina gusa, yuririye ku kiganiro Gen Kabarebe aherutse guha urubyiruko aho yagaragaje uburyo umwanzi (ingabo z’umunyagitugu Habyarimana) yarashe intwali Fred Rwigema mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Kabarebe yagaragaje ko kuba Rwigema yararashwe byaturutse ku kuba yaragiye imbere akayobora urugamba; ibintu bihabanye n’amahame asanzwe agenga imirwanire aho uyoboye urugamba atajya imbere.

Mu kunanirwa kumva icyo Gen Kabarebe yashakaga kuvuga, ikigarasha Kayumba abifashijwemo n’umumotsi we Serge Ndayizeye bahisemo kugoreka imbwirwaruhame ya Kabarebe maze bamushinja “gusuzugura no guharabika” Rwigema.

Aho niho Kayumbwa usa n’uwataye umutwe yuririye maze si ugutukana no kwiyemera karahava, yivuga ibigwi bitigeze bibaho by’uburyo yari akomeye muri RPA no muri RDF, gusa umuntu akaba utabura kwibaza icyo uko “gukomera” kwe kwamumariye cyane ko byarangiye yambaye icyapa cy’umugayo nk’ikigwari cyagomye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Abenshi bumvise icyo kiganiro bibajije niba Kayumba ushinja Gen Kabarebe guharabika we yaribagiwe uburyo akigera hanze yaharabitse Leta y’u Rwanda n’ubu akaba ariyo turufu akiriraho aho yigize “impunzi” muri Afurika y’epfo.

Muri icyo kiganiro kandi ikihebe Kayumba aba yigira umwere avuga ko yakundwaga n’abasirikare ndetse ko yanabafashaga, ariko ibi abivuga yirengagije ubusumbane, gutonesha n’irondamoko byaranze ubuyobozi bwe.

Soma: Kayumba Nyamwasa akomeje kuvanga amasaka n’amasakaramentu mu nzozi atazigera akabya

“Politiki” yo gutukana no guharabika iri mu byo Kayumba n’abambari be mbarwa bashyize imbere babicishije ku muzindaro wabo wa YouTube, gusa nta cyo iteze kubagezaho cyane ko nta Munyarwanda ubitayeho.

Mu maso y’abanyarwanda ikigarasha Kayumba azahora afatwa nk’inyangabirama yahombeye Umuryango RPF-Inkotanyi n’igihugu mu gihe nyamara nta cyo yigeze abura.

Kayumba akwiye kumenya ko gutukana no guharabika umuntu witurije mu gihugu cye kandi ukomeje no kugikorera mu gihe we ubundabunda nk’imbwa y’agasozi ari ubuswa bukomeye cyane!

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading