10-06-2026

Umutindi arota arya: FDU-Inkingi ishishikajwe n’uko Congo yashoza intambara ku Rwanda!

0


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abambari b’agatsiko k’intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU Inkingi bakomeje kwerekana ibyishimo bazagira haramutse habayeho intambara hagati ya Congo n’u Rwanda.

Iyo ikaba ari indi gihamya ko izo nkoramaraso ziticuza uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta kiza zifuriza u Rwanda.

Ibi byishimo no guhoza mu kanwa ko “hari intambara irimo gututumba” barabiterwa n’uko FDLR bafata nk’igisirikare cyabo ikomeje guhabwa ubufasha butandukanye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi aho by’umwihariko isigaye yarashyizwe mu bamurinda.

Soma: Uvuga rikijyana muri politike ya Congo yahishuye ko FDLR yinjijwe mu basirikare barinda Tshisekedi  

Iyonduru y’interahamwe za FDU-Inkingi itizwa umurindi kandi n’uko hari insoresore zirenga ibihumbi 12 zimaze iminsi zihabwa imyitozo ya gisirikare na Leta ya Congo aho izita “auto-defence civile”.

Gusa ibyo byose bikorwa mu rwego rwo kujijisha kuko izo nsoresore arizo ziri guhabwa imbunda kimwe na FDLR mu mugambi mubisha Tshisekedi afite wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Icyo FDU-Inkingi n’abandi banezezwa no kuba u Rwanda rwakinjira mu ntambara na Congo bakwiye kumenya ni uko inkiko z’u Rwanda zirinzwe neza ku buryo buhagije bityo akaba nta gishobora guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda nk’uko ubuyobozi bukuru budahwema kubigaragaza.

Ikindi izi nterahamwe zikwiye kumenya ni uko inzozi zabo zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazigera bazikabya cyane ko RPF-Inkotanyi yabatsinze ntaho yagiye, aho ahubwo irushaho kugwiza imbaraga n’amaboko buri munsi.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading