Inkomamashyi za RNC zigeze aho zifuriza Abanyarwanda guhitanwa n’ibiza!
Bamwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bumvikanye bajora gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije gutuza neza abaturage baba mu manegeka aho aba bahezanguni bihandagaza bakavuga ko iyi gahunda ari “politike mbi”.
Ibi byavuzwe n’umuhezanguni witwa Abdulkarim Ally n’inkotsa Twizerimana Delila mu kiganiro baherutse guha umuyoboro rutwitsi wa YouTube wa RNC.
Muri icyo kiganiro abo bombi bumvikana bavuga ko ibyo kwimura abatuye mu manegeka leta y’u Rwanda ikora ari “ukurenganya abaturage” – imvugo ishimangira ko mu by’ukuri RNC nta neza yifuriza Abanyarwanda aho ishishikajwe no kubona bahitanwa n’ibiza.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda ishyira umuturage ku isonga; iyo ikaba ari yo mpamvu nyamukuru iharanira kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse ubu imaze gukora byinshi bigamije kuzamura urwego rw’imibereho yabo.
Nko muri Gicurasi uyu mwaka Perezida Kagame ubwe yigiriye i Rubavu guhumuriza abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza aho yababwiye ko leta yifuza gukumira ko hagira abandi babura ubuzima kubera ibiza cyangwa gutura mu manegeka.
Yagize ati : “Icyanzanye hano byari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze,…hanyuma dukorere hamwe byinshi, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.” Icyo gihe abaturage bagaragaje ko bishimiye bikomeye guhumurizwa na leta ndetse ko bashyigikiye cyane gahunda yo kwimurwa mu manegeka.
Mu mateka yo ku Nyundo mu karere ka Rubavu ahakunze kwibasirwa n’ibiza, Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame niyo ya mbere itekereje kwimura abaturage ahakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya, ni mu gihe iki kibazo cyahitanye ubuzima bw’abatari bacye kuva na mbere y’umwaka w’1994.
Ndayambaje Marc