Tshisekedi mu kwikanga baringa: Uwashinjwaga kuba ‘maneko y’u Rwanda’ yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Gombe ruherereye i Kinshasa ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2023 rwagize umwere Fortunat Biselele wari umaze igihe ashinjwa “kugambanira igihugu no gukorana n’inzego z’iperereza z’u Rwanda”.
Bwana Biselele yahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, icyemezo kimugira umwere cyamenyekanye mu gihe nyamara mu kanwa ka Tshisekedi hadasiba gusohokamo imvugo zisiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda aho by’umwihariko abushinja “kugambanira” ubutegetsi bwe.
Ukugirwa umwere kw’uriya mugabo wahoze ari somambike wa Tshisekedi ni indi gihamya ishimangira ko Kinshasa ikomeje guhuzagurika mu byo ishinja u Rwanda, bigashimangira kandi ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kwikanga baringa mu gihe bwananiwe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro bwasinyanye n’ababurwanya.
Ni mu gihe ku rundi ruhande ubutegetsi bwa Tshisekedi ari bwo ahubwo bukorana n’abanzi b’u Rwanda kugeza n’aho bwerura gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Guverinoma y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko ibyo Tshisekedi n’abambari be bavuga ari urwitwazo rwo kugira ngo bayobye uburari ku kuba barananiwe kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo.
Ndayambaje Marc