‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC noneho yigize umujyanama wa Kiliziya Gatorika
Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu kantu nyuma yo kubona “Prof” Charles Kambanda, umusambanyi ruharwa akaba n’umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, ari mu gisa no gusoma ivanjiri igamije kugira inama Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2026 ubwo uyu muhezanguni abenshi bita Rubunzamurizo kubera uburyo yokwamwe n’ubusambanyi, yari umutumirwa ku muzindaro rutwitsi wa YouTube w’umuhezanguni mugenzi we uzwi nka Jean Paul Turayishimye.
Mu isoni nke asanganywe, Kambanda yarihandagaje avuga ko ababazwa cyane no kuba Kiliziya Gatolika itarahagurutse ngo yamagane Perezida Kagame ku nama aherutse kugira urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’.
Soma kandi: Aho bukera inyota y’ubutegetsi izata ku gasi ‘Rubunzamurizo’ Kambanda!
Muri ibyo birori Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rutagomba gufata umwanya wabo wose ngo bawuharire gusenga, ahubwo bagomba no gushakisha icyo gukora kugira ngo babashe kwigobotora ingoyi y’ubukene. Aho niho Rubunzamurizo Kambanda yahereye maze yibasira Kiliziya Gatorika ayibwira ko igomba kubwira Perezida Kagame ko “ari we mukene wa mbere ku Isi,” imvugo ishimangira ko Kambanda ari nka wa muntu wabuze icyo atuka inka maze akibasira icebe ryayo.
Kambanda nta cyo ashobora gukora ngo ateranye ubuyobozi bw’u Rwanda na Kiliziya Gatorika kuko izi nzego zombi zuzuzanya mu mikoranire igamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Igihe kirageze ngo St John’s University yitandukanye n’iyi nyangabirama kuko gukomeza gukorana nayo biyambika icyasha.
Biraro Ernest