Iminsi uko yicuma ni nako hakomeza kugaragara ibimenyetso bishimangira ko umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaye umeze nka ya mbwa ihora imoka mu rusaku rwinshi kandi ishumitse aho ntacyo iba ishobora gukora ku wo imokera.
Nk’urugero, abambari mbarwa uyu mutwe w’iterabwoba usigaranye kuri uyu wa 29 Kanama 2023 bumvikanye kuri YouTube mu byishimo byinshi bavuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi “bigiye gutera u Rwanda”.
Ni imvugo yasekeje benshi cyane ko iyi RNC imaze imyaka 13 iririmba indirimbo yo “gutera u Rwanda” ariko bikaba byarayinaniye, aho mu bigaragarira buri wese uyu mutwe w’iterabwoba wishuka ko ibi byayinaniye izabikorerwa n’abandi.
Soma kandi: Kayumba Nyamwasa na RNC ye bakomeje ‘politike’ z’ imfabusa
Igihuha cy’uko Congo n’u Burundi ngo bigiye gutera u Rwanda inkomamashyi za RNC zirangajwe imbere n’inyigaguhuma yitwa Mutuyemungu François zagikomoye kuba ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.
Si ubwa mbere abambari mbarwa RNC isigaranye bagaragaje ko bifuza ko ibihugu birimo Congo bishoza intambara ku Rwanda, gusa ibi bishimangira ko izi nyangabirama zabuze ibyo zivuga cyane ko inzozi bafite zidashoboka kandi zitazigera ziba impamo.
Biraro Ernest

