Interahamwe za FDU-Inkingi mu yandi manyanga agamije guhembera amacakubiri mu Banyarwanda, gusa ntibizazihira!
Agatsiko k’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bari hirya no hino i Burayi kazwi nka FDU-Inkingi gakomeje gushimangira ko kabereyeho gusubiza Abanyarwanda mu bihe by’ivanguramoko n’amacakubiri nk’ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aka gatsiko ntikazigera kagera ku ntego yako.
Nk’urugero umumotsi w’aka gatsiko uzwi ku mazina ya Musabyimana aherutse gukora ikiganiro yubakiye ku mvugo rutwitsi kandi zibiba amacakubiri zakoreshejwe mu myaka 10 ishize n’abahezanguni basanzwe bamenyerewe mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo kiganiro Musabyimana yibanda ku kumvikanisha ko “ubumwe bw’Abanyarwanda budahamye”, ibintu yavuze ntacyo ashingiyeho mu gihe nyamara Abanyarwanda bo biyemerera ko bamaze gutera intambwe yo kwishimira mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge – ibintu bishimangirwa na raporo zinyuranye.
Akoresheje imvugo zidafite umutwe n’ikibuno zirimo izakoreshejwe n’abahezanguni Joseph Matata na Rudasingwa Théogene, Musabyimana yagaragaje ko nta kindi ashyize imbere kitari ukubiba amacakubiri mu Banyarwanda
Mu mvugo za Matata uyu Musabyimana yakoresheje hari aho yumvikana avuga ko “u Rwanda rufite ikibazo cyo kutavugisha ukuri ku mateka y’abanyarwanda n’ubumwe bwabo”.
Matata usanganywe umutima wuzuye ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko, yabeshye ko ngo mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batutsi, “Abatutsi bari baratangiye jenoside y’abahutu ndetse ngo n’ubu ikaba igikomeje”.
Ibyo bikaba ari icengezamatwara interahamwe zikunze gukuresha zikura mu isoni aho ziba ziyobya uburari ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” kandi Abanyarwanda ndetse n’amahanga muri rusanze bazi neza ko habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.
FDU-Inkingi n’abandi bahuje imyumvire ibyo bavuga byose bakwiye kumenya ko batazigera bagera ku ntego bafite yo gucamo ibice Abanyarwanda cyane ko bazi neza aho bavuye n’aho bashaka kugera babifashijwemo no kunga ubumwe.
Ndayambaje Marc