23-09-2023

Ibanga rikomeye RPA yakoresheje mu gutsinsura abacengezi bari barigize ‘kabushungwe’ mu Majyaruguru n’i Burengerazuba

0

Nyuma y’uko ingabo zari RPA zihoboye u Rwanda zigahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare barangajwe imbere n’interahamwe na ex-FAR barorongotaniye muri Zaïre.

Gusa nyuma yo kugera muri icyo gihugu ubu cyahindutse Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, izo nkoramaraso zishyize hamwe maze zikajya zigaba ibitero shuma mu Rwanda byamenyekanye nk’ibitero by’abacengezi.

Abo bacengezi bari bafite intego nyamukuru yo gutsemba Abatutsi bari bararokotse Jenoside ndetse no kwikiza buri wese batekerezaga ko akorana na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yari irangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotani.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Hon Sheikh Abdul Karim Harerimana inararibonye muri Politiki y’u Rwanda akaba by’umwihariko ari mu buyobozi bukuru bwa FPR kuva yashingwa, yatangarije mu kiganiro cyatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) uburyo abacengezi bari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Harerimana agaragaza ko abacengezi bari barashyizeho Leta yabo yari iyobowe na Theodore Sindikubwabo bayita ‘Leta y’u Rwanda yo mu buhungiro’ aho bakomeje kujya bica abaturage binyuze muri bya bitero shuma bagabaga mu Majyaruguru n’i Burengerazuba bw’u Rwanda.

Akomeza agaragaza ko umwaka wa 1996 urangira ari bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amatsinda y’abaminisitiri maze ajya guha ihumure abaturage ndetse no kubigisha kwitandukanya n’abo bacengezi.

Ku rundi ruhande Leta ya Zaïre yafashaga cyane abacengezi kubera ko Perezida Mobutu Seseeko yari inshuti ikomeye y’umunyagitugu Habyarimana Juvenal, icyo gihe icyo Leta y’u Rwanda yavuganye na Mobutu imubwira ko abacengezi bica abaturage kandi ko u Rwanda rutazabyihanganira – ibintu Mobutu yasuzuguye maze akomeza gufasha bariya bicanyi.

Harerimana yagaragaje ko uretse muri Zaïre, abacengezi bari bafite ibirindiro mu Burundi no muri Tanzania aho byari byitezwe ko bazategura igitero simusiga kuko bari bamaze kwisunganya n’ibikoresho babifite kandi bagaturuka mu mpande zitandukanye.

Leta y’u Rwanda yabaciye intege ifata ingamba ko mbere na mbere abo Banyarwanda bagomba gucyurwa ndetse n’abafite intwaro bakagarukana nabo ariko batabishaka bakarwanywa.

Harerimana yagaragaje ko icyatumye iyi ntambara irangira burunduari uko hakoreshejwe uburyo bubiri bw’ibanze ku isonga bwari uburyo politike, abacengezi bari bafite politike y’amoko ariko leta y’ubumwe ikagira iyo guhuza ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati: “Leta yakomeje kwigisha abaturage agaciro k’ubumwe bwabo nk’imbarutso izafasha igihugu mu iterambere, leta y’ubumwe yanashishikarije abanyarwanda kutihorera ibabwira ko ariyo izatanga ubutabera.”

Leta y’ubumwe yanasubizaga kandi abacengezi mu gisirikare bamaze kwigishwa kandi  nabo bamaze kumva politike nzima yo kubaka u Rwanda, ibyo byaciye bica intege n’abari basigaye babona ko ntacyo bakirwanira cyane ko na Leta yatanze imbabazi kuri bo.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: