Interahamwe mu wundi muvuno wo kwibonekeza ku mbuga nkoranyambaga
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuyobya uburari biyita “abanyapolitike”, gusa ntibizabahira.
Nk’urugero, umwe muri izo nterahamwe uzwi nka Mulindahabi Jean Claude mu cyumweru gishize yagaragaye kuri YouTube akoresha akarimi gasize umunyu ariho asaba Abanyamadini “kwamagana ikibazo cy’ababurirwa irengero mu Rwanda”.
Uyu Mulindahabi yasubiragamo ijambo ku rindi icengezamatwara ryatangijwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire aho yirirwa yiriza amarira y’ingona ko hari abambari be “baburiwe irengero”.
Ni mu gihe nyamara abo yita ko babuze byamenyekanye ko mu bihe bitandukanye yagiye abohereza mu mitwe yitwaje intwaro basanzwe bakorana hanyuma agahindukira akabeshya ko “bashimuswe”.
Muri icyo kiganiro kitari gifite umutwe n’ikibuno interahamwe Mulindahabi yarateraga akirizwa n’abahezanguni barimo ingirwapadiri Nsengimana Mihigo Jean Bosco umaze igihe abuyera muri Argentine aho yarumbiye Kiliziya Gatorika.
Hagaragayemo kandi interahamwe kabombo Justin Bahunga wahoze ayobora nk’agakingirizo agatsiko k’intagondwa z’interahamwe zihishe hirya no hino i Burayi kazwi nka FDU-Inkingi, ni mu gihe umuyobozi nyakuri w’ako gatsiko ari umuhezanguni Ingabire.
Mu byavugiwe muri icyo kiganiro, Mulindahabi n’abatumirwa be bigaragara ko bari bagamije kwibonekeza no kuyobya uburari ku byaha ndengakamere bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda – amanyanga asanzwe akoreshwa n’izindi nterahamwe.
Icyo interahamwe zikwiye kumenye muri rusange ni uko icyaha cya Jenoside zakoze kitajya gisaza; uko zakwibonekeza kwose ntikuvanaho ko zizagezwa imbere y’ubutabera mu gihe gikwiriye.
Ndayambaje Marc