Irekurwa rya Kabuga ntirikuraho uruhare yagize muri Jenoside, ubutabera buzaboneka mu bundi buryo!
Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira (IRMCT), rwashimangiye ko rubaye ruhagaritse gukurikirana umu jenosideri ruharwa Félicien Kabuga wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko hagomba gushakwa uburyo yarekurwa kuko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.
Ibi urugereko rwabishimangiye nyuma y’imyaka 3 Kabuga atawe muri yombi nyuma yaho yari amaze imyaka irenga 25 yihisha ubutabera mu bihugu bitandukanye. Ubwo yatabwaga muri yombi muri Gicurasi 2020, Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bariruhukije kuko bumvaga ko bagiye guhabwa ubutabera.
Ibi ariko byarangiye nta butabera butanzwe kuko Kabuga yakomeje gukina imikino nk’iy’injangwe n’imbeba yigira umurwayi ndetse unarembye ariko ubona ko cyari ikintu cyateguwe .
Kabuga wari umushoramari ukomeye akaba umutoni w’umunyagitugu Habyarimana “Kinani” ndetse wari wanamushyingiye abakobwa be babiri yatanze amafaranga menshi yo kugurira interahamwe ibikoresho byo gutsemba Abatutsi, yashinze radiyo rutwitsi ya RTLM yakoreshejwe mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside n’ibindi bikorwa bya kinyamatswa.
Kuba abacamanza birengagije inshingano zabo zo gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ni ikimwaro gikomeye ndetse nino gushinyagurira abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kabuga kuko uruhare yagize muri Jenoside rwatumye imbaga y’Abatutsi yicwa.
Kabuga nubwo yarekurwa ariko ntibimukuraho uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse byerekanye ko imiryango mpuzamahanga yongeye kwifatanya n’abanyabyaha nk’uko yananiwe guhagarika Jenoside mu mwaka wa 1994.
Ibi ndetse binereka Abanyarwanda ko dufite umukoro ukomeye wo gukomera ku bumwe bwacu kuko akimuhana kaza imvura ihise ari twe tugomba kwiyubakira igihugu ntawe uzakitwubakira aturutse hanze.
Abarokotse Jenoside nk’uko bakomeje gutwaza mu bihe bitari byoroshye ntibakwiye gucika intege ahubwo urugendo rwo kubaka igihugu rukomeje ndetse ikibi bagomba gukomeza kukineshesha ikiza.
Muvunyi Balthazar