Tshisekedi yananiwe kubakira imihanda Abanye-Congo, none ngo arashaka kubaka urukuta rumutandukanya n’u Rwanda!
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yihandagaje akavuga ko afite umugambi wo kubaka urukuta rutandukanya igihugu cye n’u Rwanda.
Ibi Tshisekedi yabivugiye muri Congo Brazaville mu mpera z’icyumweru kirangiye ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bitatu bifite ibibaya binini by’amashyamba. Ni inama yabaye ku matariki ya 26-28 Ukwakira, iyoborwa na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n’uwa Brésil, Lula Da Silva.
Tshisekedi wananiwe kuyobora igihugu cye yavuze ko azashyira iherezo ku myitwarire y’abaturanyi [aha yavugaga u Rwanda] yongeraho kandi ko nyuma y’aho azahita yubaka urukuta rutandukanya igihugu cye n’u Rwanda.
Ati: “Umunsi tuzashyira iherezo kuri aba bantu, tugashyira ku iherezo iyi myitwarire, njyewe Perezida wa RDC ntabwo nzubaka ibiraro ahubwo nzubaka inkuta kugira ngo ndindire umutekano abaturage banjye.”
Tshisekedi uvuga ko azubaka inkuta zimutandukanya n’u Rwanda yirengagiza ko mu Burasirazuba bw’igihugu cye by’umwihariko mu gace ka Uvira nta mihanda ihaba ku buryo umuntu uhava yerekeza i Bukavu bimusaba guca mu Rwanda.
Soma kandi: Tshisekedi yongeye kwiriza ay’ingona ashinja u Rwanda ibirego byabaye indirimbo ishaje
Mbere y’uko Tshisekedi yiyemeza kwitwaza u Rwanda ahishira amakosa ye arimo kuba atera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umubare munini w’Abanye-Congo wahahiraga mu Rwanda aho kugeza magingo aya amazi banywa, amata n’inyama byose babikura mu Rwanda, ariko umwanzi wabo Tshisekedi we ari gushaka ngo kubaka inkuta!
Abasesenguzi bemeza ko iturufu ya Tshisekedi yo kwitwaza u Rwanda igeze ku musozo, ndetse kuri ubu ubwambure bwe bwose bugiye kujya hanze kubera ko nta kintu na kimwe atagerageje ngo agereke ku Rwanda imiyoborere mibi ye ariko byose byanze kumuha umusaruro.
Ni muri urwo rwego uwo munyagitugu afite n’ubwoba bwo guhagarara imbere y’abaturage be yiyamamaza. Tshisekedi akwiye guhindura indirimbo yo gushinja u Rwanda amakosa ye kuko aho yabikoreye ntacyo byamugejejeho.
Mugenzi Félix