Gusimbukira ku kabaye kose mu Rwanda, “umuvuno” akomeje gupfubana interahamwe n’ibigarasha!
Bimaze kumenyerwa ko abanzi b’u Rwanda bahora barekereje ku mbuga nkoranyambaga aho ikintu cyose kibaye mu gihugu bagihindurira inyito bagamije gusiga icyasha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi. Abenshi muri izo nyangabirama batorotse ubutabera bw’u Rwanda aho bafite ibirego mu nkiko hirya no hino mu gihugu, abandi bafite urwango bonkejwe n’ababyeyi babo mu gihe hari n’abadafite impamvu ifatika ituma bibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Abo bose bahurira ku mbuga nkoranyambaga maze umwe agatera abandi bakiriza mu icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno ririmo ko ngo “u Rwanda ruyobowe n’abicanyi”, ibintu bavuga ariko bakananirwa kugaragaza uwishwe uwo ari we.
Bavuga kandi ko u Rwanda “ruyobowe n’umunyagitugu” ntibagaragaza impamvu y’icyo gitugu icyo ari icyo, bakavuga ko u “Rwanda ni gereza ifunguye” mu gihe nyamara abaturuka imihanda yose hirya no hino ku Isi badasiba kurusura no kurushoramo imari.
Igisekeje ni uko ayo magambo atameshe interahamwe n’ibigarsha bakoresha basebya u Rwanda, nta kintu ahindura ku bushongore n’ubukaka by’u Rwanda cyane ko iki gihugu kirushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga ari nako abaturage bibona mu buyobozi bitoreye.
Urebye uburyo aba banzi b’amahoro basebya u Rwanda kandi abenshi muri bo bamaze imyaka itari munsi ya 20 nta n’umwe urukandagiramo, wagira ngo u Rwanda bavuga ntirubaho.
Ikindi kibatera guhora bamamaza ibihuha no gusebya u Rwanda ni ipfunwe n’ikimwaro bafite byo kubona u Rwanda basize barimbuye rukomeza gutera imbere ku ruhando mpouzamahanga.
U Rwanda rumaze kuba igihugu cyamamaye ku Isi yose kubera intambwe rumaze gutera mu iterambere ibi bikaba byaravanyeho ishusho mbi rwari rufte aho abantu barufataga nk’igihugu cyazimye kitazongera no kuzanzamuka, ariko kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame ubu rwabaye ikimenyabose. Iterambere u Rwanda rugezeho ribabaza cyane interahamwe n’ibigarasha aho hashize imyaka 30 yose bifuza kurusubiza inyuma hari n’abakigendera mu myumvire y’uko isaha ku yindi bagaruka bagakomeza imigambi mibisha yabo basize batarangije muri 1994.
Uwo mujinya, ipfunwe n’ikimwaro bituma batagoheka aho usanga yaba umusaza rukukuri nka Twagiramungu Faustin, Bukeye Joseph kumanuka ukagera ku bana bato bakibyiruka banakuriye mu mahanga babyawe n’izo nterahamwe bose birirwa ku mbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda.
Si abo gusa kandi kuko hari utundi dutsiko tw’abazungu bafashije leta ya Habyarimana gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi nabo bashaje ariko akazi kabo kakaba ari ukubyuka mu gitondo bicaye kuri mudasobwa zabo bareba icyabaye mu Rwanda maze bakacyuririraho barusebya.
Abo kandi ntibahwema kwandika inkuru zifutamye mu bitangazamakuru byabo, gusa igisekeje ni uko ibyo bikorwa bigayitse bamaze imyaka irenga 20 babibikora ariko ntibyigeze bibuza u Rwanda gutera imbere.
Muzabibona kenshi nk’iyo hari abayobozi bashya bahinduriwe inshingano, iyo hari inama zikomeye zabaye mu Rwanda, n’ibindi aba babyuka bashyuhije imitwe yabo bose intego ari imwe yo gusebya u Rwanda.
Icyiza ni uko Abanyarwanda benshi bakangutse bakaba baramaze no kumenya izi nyangabirama aho ntawe zigipfa kuyobya ni mu gihe ku rundi ruhande induru y’aba banzi b’u Rwanda idateze kuzarusubiza inyuma.
Mugenzi Félix