Abishingikirije FDLR igitima kiri kudiha!
Ku matariki ya 19 na 20 Ugushyingo Avril Haines, umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasuye u Rwanda na Congo, gusa uruzinduko rwe rukomeje kuvugisha amangambure abanzi b’u Rwanda bahora bishingikirije FDLR mu bikorwa byabo.
Nk’urugero, nyuma ya ruriya ruzinduko, igisirikare cya Congo (FARDC) mu gihunga cyinshi cyahise gisohora itangazo ryihanangiriza abakigize kudakomeza gukorana na FDLR mu gihe nyamara abategetsi ba Congo bari bamaze igihe bahakana ko badakorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.
Ku rundi hande, abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nabo bavuye mu miheno basanzwe bihishamo maze bagaragaza ukwiheba gukomeye nyuma yo kumenya ko FDLR basanzwe bita “umucunguzi” wayo yahagurukiwe muri Congo.
Amerika ntiyahwemye kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano mucye kigenda kirushaho gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo bigizwemo uruhare na FDLR, yewe mu mwaka wa 2005 iki gihugu cyashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba igomba gutsinsurwa.
Igihe kirageze ngo interahamwe, ibigarasha n’abandi bishuka ko FDLR izabasha mu nyungu zabo “za politike” basubize amerwe mu isaho kuko nta na rimwe iterabwoba rizigera ritsinda.
Biraro Ernest