01-04-2026

Kayumba Nyamwasa YIRUKANWE BURUNDU muri RNC yashinze

0

Ikihebe Kayumba Nyamwasa washinze umutwe w’iterabwoba wa RNC ntakiri mu bayobozi bw’uyu mutwe nyuma yo kumara imyaka 13 awutegeka ariko ntagire icyo awugezaho.

Ibi byamenyekanye mu mpera z’icyumweru kirangiye aho RNC imaze amezi abiri yaracitsemo ibice bibiri, igice cyabarizwagamo Kayumba cyashyizeho ubuyobozi bushya butagaragaramo uyu mugabo wirirwa ubundabunda muri Afurika y’epfo.

Kayumba wakoze ibishoboka byose ngo umutwe wa RNC uhungabanye umutekano w’u Rwanda yamaze kunanirwa kuko ibyo yaharaniraga kuva yahunga ubutabera bw’u Rwanda byose nta nakimwe kigeze kimuhira.

RNC iherutse gucikamo ibice ku nshuro ya 3 kubera imiyoborere idahwitse ya Kayumba Nyamwasa n’abo bari bafatanyije aho yabayobozaga igitugu ndetse akikubira udufaranga babaga batanze tw’imisanzu.

Ibyo byose Kayumba yabikoraga afatanyije na Dick Nyarwaya wiyita Ali AbdulKarim ku mbuga nkoranyambaga, abambari mbarwa RNC isigaranye barabivumbuye bituma bagumuka maze bashinga ikindi gice.

Soma kandi: Kayumba Nyamwasa yeruye ko RNC yatsinzwe, urugamba rwamunaniye aruraga abana be!

Kayumba mu gihe amaze ayoboye RNC hagiye harangwamo amatiku, inzangano, kugambanirana no gucikamo ibice aho abayoboke b’uyu mutwe bagiye bawuvamo bagashinga indi mitwe gusa nabo nta cyo bigeze bageraho.

Mu myaka 13 ishize Kayumba ashinze RNC yagiye irangwa n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yaba baciye imbere mu gihugu, mu baturanyi no hanze yacyo biciye mu byo bitaga ‘dipolomasi’ ndetse no guharabika u Rwanda gusa byose nta na kimwe bigeze bageraho.

Iyi komite nshya yatowe igiye guhangana n’ikindi gice cyiyomoye kuri RNC kiyobowe na Frank Ntwali mwishywa wa Kayumba aho gifite intego nyamukuru yo guhangana na Kayumba bita “igisambo cy’ingufu”.

Icyo gice cya RNC usibye umuzindaro wa YouTube bafite birirwa bamokeraho bakwiza ibihuha n’urwango nta kindi bafite ndetse nta n’Abanyarwanda bakibataho umwanya, biragagaraga ko nabo ntacyo bazigera bageraho.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *