Ibigarasha bya RNC ntibyifuza ko hari Umunyarwanda wakora ngo yiteze imbere!

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aherutse gutangaza ko ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda igihugu cye cyifuza kohereza Abanyarwanda bagera ku 1000 muri Israel bagiye mu kazi kajyanye n’ubuhinzi bitari ukwiga nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Ni inkuru yabujije amahwemo ibigarasha bya RNC birimo uwitwa Dalilla Twizerimana na Ntwali Cedrick aho bihutiye kugaragariza kuri YouTube ko nta neza bifuriza Abanyarwanda – mu isoni nke izi nyangabirama zisanganywe zarihandagaje zivuga ko ariya masezerano ari « uburyo bwa Leta y’u Rwanda bwo gucuruza abantu ».
Ni mu gihe RNC idahwema ko ititaye ku buzima bw’Abanyarwanda, aho ifatanya n’indi mitwe y’iterabwoba mu guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda binyuze mu bitero shuma byica Abanyarwanda.
Soma kandi: Aho bukera ishyari, ipfunwe n’agahinda biratuma Kayumba Nyamwasa wa RNC yimanika – Ibimenyetso
Ku rundi ruhande, RNC yigisha icengezamatwara rigamije gucamo abanyarwanda ibice no kubangisha ubuyobozi bitoreye igamije kurema za byacitse kugira ngo u Rwanda rubemo akavuyo, ibintu ariko bitazigera biyihira cyane ko uwayitsinze ntaho yagiye.
Abambari mbarwa RNC isigaranye bakwiye gushyira umupira hasi bakamenya ko ibyo kwifuriza inabi Abanyarwanda nta cyo biteze kubagezaho cyane ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka mu gihe bo bangara mu mahanga.
Biraro Ernest