Ibisa birasabirana! Ingabire Victoire yavuze imyato interahamwe za ‘Wazalendo’

Ingabire Victoire ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023 yagaragaye kuri YouTube avuga ko atewe ishema n’ibikorwa by’ubunyamaswa byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo bikorwa n’umutwe wa Wazalendo washinzwe na Perezida Tshisekedi.
Ibi uyu muhezanguni w’umugome yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’intagondwa y’umunye-Congo Obe Nyamuhombeza uzwiho kuba yaramaramaje mu kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda no guhembera imvugo zibasira Abatutsi bo muri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, nta watunguwe n’imvugo za Ingabire cyane ko 85% by’abagize Wazalendo ari interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe bigizwemo uruhare rukomeye n’uyu muhezangungi.
Ingabire Victoire Ingabire akomeje kwerekana ko “politiki” yiyita ko akora ishingiye ku ngengabitekerezo y’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside – ibintu bisobanurwa no kuba yifata agashimagiza umutwe nka Wazalendo ukomeje kwivugana Abatutsi b’Abanye-Congo aho intego ari “ukubamaraho”.
Amagambo ya Ingabire yumvikanye nyuma y’uko na Perezida Tshisekedi yari amaze gukoresha ibitangazamakuru by’Abafaransa (France 24 na RFI) mu gishimagiza Wazalendo aho abayigize yabise “intwari ngo kuko barinda ubusugira bwa Congo”.
Soma kandi: Ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kuganza Ingabire Victoire
Kwihandagaza akavuga ko atewe ishema n’ibikorwa bya Wazalendo na FDLR – imitwe ikomeje gukora Jenoside muri Congo biragaragara ko Ingabire ashishikajwe no kubona amaraso ameneka.
Abanyarwanda bakwiye kwitandukanya n’uyu mugore bakamugendera kure kuko icyo agamije ni ukumena amaraso y’Abanyarwanda no kubona interahamwe zigarutse zigasubukura umugambi wa Jenoside.
Mugenzi Félix