06-12-2023

Tshisekedi yatangiye kwiyamamaza uvuga u Rwanda aho kuvuga imigabo nimigambi afite!

0


Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kuba iciro ryimigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 atangiye kwiyamamaza avuga u Rwanda aho kuvuga imigabo nimigambi afitiye Abanye-Congo.


Mu magambo Tshisekedi yabwiye abantu yabanje guha amafaranga ngo baze kumwakira kuri Stade des Martyrs i Kinshasa yasubiyemo inshuro nyinshi izina Perezida Kagame aho yamwitaga ari “umwanzi Congo ifite” – indirimbo ishaje iririmba yihunza inshingano zamunaniye zo kugarura amahoro n’ituze mu gihugu cye.


Ibi Perezida Tshisekedi arabivuga mu gihe isi yose izi neza ko ubutegetsi bwe ari bwo muterankunga w’imena w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho bahabwa ibikoresho, imyitozo ya gisirikare ndetse bamaze no kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC.


Leta ya Congo yanga abaturage bayo bo mu bwoko bw’Abatutsi aho magingo aya iri kubakorera Jenoside, by’umwihariko Tshisekedi aherutse gushimangira urwo rwango mu kiganiro na RFI na France 24 aho yeruye ko mu duce twa Masisi na Rutshuru dutuwemo n’abo Banye-Congo nta matora azahaba.


Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje muri Congo, abanyecongo bagombye kubona ko ntacyo Tshisekedi azabagezaho uretse gukomeza kubashora mu nzitane y’ibibazo bitazigera bibonerwa umuti.


Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

%d