Ingabire Victoire ni indyarya itewe ipfunwe no kuba u Rwanda rwesa imihigo nta ruhare abigizemo

Ingabire Victoire Umuhoza yongeye gushimangira ko ari umuhezanguni udaterwa ipfune no gusiga icyasha urwamubyaye ngo akunde anezeze ba gashakabuhake.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 18 Ugushyingo yumvikanye kw’iradiyo yo mu Bwongereza yitwa ‘Times Radio’ ahuragura amagambo atameshe arimo ko “u Rwanda rudatekanye” ko “rutubahiriza uburenganzira bwa muntu” ndetse ko “rukennye”.
Ayo ni amwe mu magambo atava mu kanwa k’uyu mugore aho ayakoresha nk’itirufu yanze kugira icyo imubyarira aho aba yiyita umunyapolitike – ibintu akora ari nako yijandika mu byaha birimo n’ibyamufungishije imyaka umunani agafungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.
Ku rundi ruhande, Ingabire avuga yisanzuye kubera ko mu Rwanda hari iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, bikaba rero bitumvikana uburyo avuga ivata rikaza yumvikanisha ko nta uburenganzira butubahirizwa mu gihe we yishyira akizana mu byo avuga.
Ingabire Victoire atewe ipfunwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho nta ruhare arigizemo kuko yiyemeje kuba bangamwabo. Ubu raporo nyinshi zigaragaza ko u Rwanda rwabaye bandebereho ugereranyije n’ibindi bihugu muri Afurika kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yarusize munsi ya zero ubu rukaba rukataje mw’iterambere.
Soma kandi: Ingabire Victoire mu mwambaro w’intama kandi ari ikirura!
Ubutumwa bw’ingenzi Ingabire akwiye gusigarana nuko akwiye gukoresha neza ubwisanzure Leta y’u Rwanda yamuhaye kimwe n’abandi Banyarwanda, gusa nanone akwiye kumenya ko ukwisanzura bidasonuye gutoba ibyo Abanyawanda bamaze kugeraho.
Ndayambaje Marc