Ingabire Victoire mu mwambaro w’intama kandi ari ikirura!
Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) akomeje kwigira nk’aho Abanyarwanda batamuzi aho yishushanya ko abafitiye impuhwe kandi mu by’ukuri bizwi neza ko nta neza abifuriza.
Nk’urugero ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023, yagaragaye kuri imwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube asanzwe akoresha acengeza amatwara ye yigize umuvugizi w’Abanyarwanda; ibintu byatumye abenshi bamukwena bitewe n’uko basanzwe bamuzi.
Mu kiganiro n’uwo muyoboro, Ingabire yazamukiye ku kibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari yirengagiza ko iki kibazo Umukuru w’igihugu aherutse kukivugutira umuti aho barakuriweho amafaranga y’umurengera bakwaga na koperative zabo ndetse n’izo koperative ziraseswa.
Umwe mu bakurikiye Ingabiro muri icyo kiganiro yabwiye MY25OTV ati: “Ingabire azajye kubeshya abatumuzi; ni gute yigira nk’aho akunda Abanyarwanda kandi bizwi neza ko abanga urunuka?”
Yunzemo ati: “Uyu mugore we ubwe yagaragaje ko yifuza ko dusubira mu bihe by’amacakubiri n’ivanguramoko; ibintu byatumye afungwa ndetse akatirwa gufungwa imyaka 15 maze nyuma yemera ibyaha ndetse abisabira imbabazi za nyirarureshwa.”
Mu bigaragara Ingabire nta ashyize imbere kitari ukugumura Abanyarwanda, avuga ku bibazo azura ibibazo azi neza ko byahawe umurongo mu mugambi we we kwigira “umunyapolitike” kandi mu by’ukuri ari umuhezanguni utifuriza ineza Abanyarwanda.
Ingabire kandi mu kiganiro ntiyumva uburyo abaturage barenga ku mategeko y’imyubakire maze bakabihanirwa cyangwa bikabaviramo gusenyerwa, akongera kandi akivuguruza avuga ko abaturage badakwiye gutanga ruswa kugira ngo bemererwe kubaka binyuranyije n’amategeko.
Ubusanzwe Ingabire yiyorobeka kenshi akoresheje imbuga nkoranyambaga mu biganiro akora cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga akoresha, ariko ubuhezanguni bwe bushamikiye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yiyita uwo muri Opozisiyo.
Bikunze kugaragara kandi ko Ingabire adateze gutezuka ku migambi ye yo gutagatifuza abajenosideri n’Interahamwe akoresheje udutsiko tw’abagizi ba nabi abarizwamo turimo FDU-Inkingi n’utundi.
Ingabire akwiye kumenya ko ibyo amaze iminsi yarishoyemo byo kwigira umuvugizi w’abanyarwanda, nyamara yitwikiriye umutaka wo kubagumura no kubangisha ubuyobozi bwabo begerejwe bidakwiye na gato, kubizeza ibitangaza nta mpinduka ntacyo bimaze, akwiye kurekera inshingano abayobozi bazishinzwe.
Ellen Kampire