25-05-2026

Tshisekedi ari kuzerera nka rohombi nyuma y’aho Isi yose imuhaye akato!

0

Felix Tshisekedi abenshi bita Cyabitama, umugabo wagwiririwe no kuba Perezida wa Congo, akomeje kwiruka Isi mu ngendo zidashira ashaka inshuti z’amahanga nazo zanze kumwumva.

Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize i Bujumbura habaga inama idasanzwe y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, amakuru ahari ni uko abakuru b’ibihugu bose bahurije ku kubwira Tshisekedi ko akwiye kubahiriza amasezerano yasinye kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’iyo nama amakuru avuga ko uyu Cyabitama yabwijwe ukuri kwinshi ko igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu cye kiri mu biganza bye ariko we akomeza kunangira nk’uko bisanzwe.

Uyu mugabo wananiwe kuyobora yumva ko hari ibindi bihugu azajya kubeshya maze bikamwiyungaho mu mugambi wo guhora abeshyera u Rwanda anarugerekaho ibyaha.

Akiva i Bujumbura, Cyabitama yahise yerekeza i Brazaville aho yabonanye na perezida Denis Sassou Nguesso, ntibyatinze kuko umunsi wakurikiyeho yahise ajya muri Angola aho yabonanye na Perezida w’icyo gihugu Joao Lourenco aha naho bwakeye yirukira muri Afrika y’epfo mu nama mu byukuri iciriritse atari akwiye kwitabira gusa icyo yashakaga ni ijambo muri iyo nama kugira ngo akomeze indirimbo ye ishaje yo kugereka ibibazo bye ku Rwanda.

Aha muri Afrika y’epfo cyabitama Tshisekedi yabonanye na Perezida w’icyo gihugu Cyril Ramaphosa maze si ukumuregera u Rwanda karahava yirengagije ko uyu nawe afite ibibazo byamubanye uruhuri.

Abanyekongo benshi bababajwe n’izo ngendo zirenga 4 mu cyumweru uyu mugabo akoze gusa we yabikoraga agamije gushaka ubushuti n’ibindi bihugu by’amahanga nyuma y’aho abaturanyi be bamutunze agatoki kubera ko yananiwe gukemura ibibazo by’ntambara no kumvira inama bamugira ndetse n’izo amahanga adasiba kumugira.

Magingo aya Isi yose yatangiye guha akato uyu Cyabitama yaba ibihugu bikomeye dore ko n’umushumba wa kiliziya gatorika ubwo aherutse gusura Congo yongeye gusaba kumusaba guca bugufi akaganira na M23 kugira ngo amahoro aze muri icyo gihugu.

Ibibazo bikomeje kuba uruhuri kuri Tshisekedi cyane ko iturufu ye yamushiranye, kuko akomejwe kotswa igitutu n’amahanga , igikurikiraho ni ibihano bikomeye agiye gufatirwa.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading