25-05-2026

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabereye u Rwanda itongo ryuzuyemo ibyatsi!

0

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwitwaza u Rwanda bukinga ibikarito mu maso Abanyekongo mu rwego rwo kubarangaza ku bibazo byugarije igihugu cyabo.

Nk’urugero, ubu butegetsi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023, bwategetse ifungwa rya televiziyo zose zo mu Rwanda aho magingo aya zitakigaragara muri icyo gihugu.

Guhagarika igaragara muri Congo rya televiziyo zo mu Rwanda ni igikorwa gihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bwo kubona amakuru n’ibiganiro bihitiyemo.

Mu guhagarika izi televiziyo, ubutegetsi bwa Tshisekedi bugamije guhisha ukuri ku bibazo by’imiyoborere byabwokamye budasiba kwegeka ku Rwanda by’umwihariko muri iki gihe Congo yitegura amatora aho Abanyekongo bamaze kugaragaza ko badakeneye Tshisekedi.

Icyo Tshisekedi n’abambari be bakomeza kwirengagiza ni uko nta bufasha Abanyekongo bakeneye ngo bakureho ubutegetsi bw’uyu mugabo wagwiririwe no kuba “Perezida” kuko mu myaka ine amaze ku ngoma nta cyo yabagejejeho.

Umunyarwanda yaciye umugani ko “umuturanyi mubi arutwa n’itongo”, wagira ngo yari yitegereje neza Congo!

U Rwanda ntako rutagize ngo rubere umuturanyi mwiza Congo ndetse ubu rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 80 zo muri icyo gihugu.

Icyo Congo yituye u Rwanda ni ugukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading