06-12-2023

Nadine Kasinge warumbiye u Rwanda yishuka ko hari uwamujya inyuma mu rugendo rw’ubusazi arimo!

0

Umuhezanguni Nadine Kasinge umenyerewe mu mvugo zihakana ndetse zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 yagaragaye mu kiganiro kuri YouTube acengeza amatwara agamije gutanya Abanyarwanda.

Urwango rukabije rw’uyu mugore wigize impunzi muri Canada ni rwo rutuma akwirakwiza ibinyoma ku buyobozi bw’u Rwanda aho yihandagaza akavuga ko ‘FPR-Inkotanyi iyoboje Abanyarwanda igitugu, yica abatavuga rumwe na yo’ n’ibindi binyoma bidafite epfo na ruguru.

Kasinge wikirigita agaseka muri kiriya kiganiro yumvikanye yikomanga mu gatuza ko afite umugambi wo kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, ibyo akaba ari ukugira ngo abone uko aha intebe icengezamatwara rya PARMEHUTU ariryo ryagejeje Abanyarwanda mu icuraburindi rya Jenoside.

Mu kuvuga ibyo, Kasinge yari agaragiwe n’abarimo interahamwe zisanzwe zimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Chaste Gahunde, Ruhumuriza Mbonyumutwa, Musabyimana Gaspard n’abandi.

Umuhezanguni Kasinge usibye imvugo z’urwango ndetse zibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda nta kindi  agaragaza yamarira Abanyarwanda muri urwo rugendo rw’ubusazi  yiyita ko yatangiye rwo ‘kuzategeka Abanyarwanda.’

Kasinge wigize ikirumbo dore ko yananiwe kurera abana be ahubwo yirirwa azenguruka mu bagabo nabo batamarana kabiri harimo ‘padiri’ Nahimana akwiye kumenya ko ibintu yishoyemo bitazamuhira na cyane ko nta Munyarwanda wamubwiye ko amukeneye nk’umuyobozi kuko nibo bitorera abayobozi bashaka bazabageza ku iterambnere rirambye.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

%d