Ubuhangange n’ubunyamwuga bya RDF bikomeje kurwaza muzunga ikigarasha JP Turayishimye

Tariki ya 15 Ugushyingo 2023 Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yabereye i Kigali, igikorwa cyatumye ibigarasha birangajwe imbere na Turayishimye Jean Paul bicika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
Ikigarasha Turayishimye yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu myaka igera kuri 20 ishize kubera kunanirwa kugendera ku indangagaciro zikiranga maze ajya kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC, kuri iyi nshuro yirengagije ko ibye byose bizwi maze yiha kugoreka igisobanuro cy’iriya nama nkuru ya Gisirikare isanzwe iba buri mwaka.
Uyu sous-gabo [soma sugabo] wumvikana kenshi ku mbuga nkoranyambaga avugira imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno aherutse gukorera kuri YouTube yumvikana ashaka guca igikuba ko “u Rwanda rudatekanye”, icengezamatwara n’umwana w’igitambambuga yanyomoza byoroshye cyane.
Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014, inzego z’umutekano z’u Rwanda zaburijemo ndetse zihashya ibitero by’iterabwoba byategurwaga na RNC ikigarasha Turayishimye yari abereye umuyobozi ushinzwe ubutasi – ni muri urwo rwego iki kigarasha gikwiye kumenya ko uwabatsinze ntaho yagiye ndetse yiteguye kubahashya burundu.
Soma kandi: Twibukiranye uwitwa Jean Paul Turayishimiye usigaye uryama akabyuka avuga ibyo yarose ku Rwanda
Uyu Turayishimye magingo aya abarizwa mu kiryabarezi kizwi nka ‘ARC-Urunana’ nyuma yo gushwana na sebuja, akaba ikihebe gikuru, Kayumba Nyamwasa. Turayishimye utunzwe no gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Biraro Ernest