06-12-2023

2024 iratinze ngo Abanyarwanda bitorere Abayobozi bababereye, interahamwe zireke guta inyuma ya Huye!

0


Mu gihe Abanyarwanda bahamya ko Kanama 2024 itinze kugera ngo bitorere Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bababereye bazanakomeza kubarangaza imbere mu rugendo rw’iterambere, udutsiko tw’interehamwe dukomeje kwiha amenyo y’abasetsi dushaka kuyobya Abanyarwanda.


Mu mwaka wa 2015 Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye baharuriye inzira Perezida Kagame kugira ngo akomeze kubarangaza imbere mu rugendo rwo guteza imbere igihugu. Aha nibwo habaye amatora yemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivugururwa ndetse ingingo y’101 igahindurwa kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza kuyobora igihugu.


Kuva RPA-Inkotanyi yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda babonye demokarasi batangira kwitorera abayobozi mu bwisanzure. Ni ubwambere kuva u Rwanda rwabona ikiswe ‘ubwigenge’ rumaze imyaka 29 nta ntambara cyangwa imvururu.


Ibyo rero nibyo byatumye Abanyarwanda batuza barangajwe imbere n’ ubuyobozi bwiza nabo barahirira kutaza butererana mu rugendo rw’iterambere. Umusaruro wavuyemo urivugira kuko u Rwanda ubu ruratangarirwa ku ruhando mpuzamahanga.


Soma kandi: Amatora ya 2024 yatumye interahamwe n’ibigarasha bavuga amangambure!

Kimwe mu byafashaije Abanyarwanda kwibona no gukunda igihugu cyabo, harimo ko imyaka Umukuru w’Igihugu ayobora isobanutse neza.


Ku rundi ruhande, ba rwivanga bibumbiye mu dutsiko tw’interahamwe nka FDU-Inkingi, mu mugambi wabomubisha wo kubona u Rwanda rusubira mu icuraburindi ndetse n’Abanyarwanda babayeho nabi, bababajwe nuko abanyarwanda bafite amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha ari naho bahera bakwiza imvuga zidafite epfo na ruguru bavuga ko ‘Perezida Kagame ashaka gukomeza kugundira ubutegetsi.’


Icyo birengagiza nuko ubuyobozi bwiza bwahinduye imyumvire y’Abanyarwanda ari nayo mpamvu bakomeza kubugirira ikizere gisesuye. Kuba umunyarwanda yishyira akizana mu gihugu cye, ntawubuzwa amahirwe ayo ayiyo yose ndetse bakaba bagira uruhare mu bibakorerwa ni igihango bafitanye n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame ndetse binatuma bitegura kumuhundagazaho amajwi mu gihe cyose hari amatora.


Soma: Ibyishimo bisendereye mu Banyarwanda nyuma y’uko Perezida Kagame yemeje ko azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024

Ntibitangaje ko inyangabirama zibabazwa no kubona u Rwanda rutera imbere ariyo mpamvu bakwirakwiza icengezamatwara ry’amafuti bagamije gusebya ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda kuko bwarabatsinze ndetse babura naho bamenera ngo bazane ‘politike’ zabo z’amafuti zuzuye urwango n’amacakubiri.


Bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi neza ibibafitiye akamaro ndetse ko bahora biteguye gutora neza abayobozi bazabageza ku iterambere. Abakiri mu mikino yo gushaka kubayobya ntibateze guhabwa umwanya.


Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

%d