BBC “Gatanyamiryango” yongeye gushimangira ko ari nyiramubande w’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 abakoresha murandasi baguye mu kantu nyuma yo kubona inkuru yasohowe na Radiyo BBC ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda itiza umurindi imvugo ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni inkuru isubiramo ijambo ku rindi amagambo ya Me Jean Flamme, umwunganizi wa Twahirwa Seraphin ubu uri kuburanishwa n’Urukiko rwo mu Bubiligi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umvugo uyu muzungu yakoresheje mu iburanisha ryabaye ku wa mbere aho yariho ashinjura uwo aburanira birangira yumvikanishije ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri – imvugo imenyerewe cyane mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasobanukiwe iby’itangazamakuru bazi ihame rivuga ko umunyamakuru aba atagomba gusubiramo imvugo nawe azi neza ko ari igihuha ariko kuri BBC siko byagenze kuko imvugo z’uriya muzungu yazishyize mu mutwe (title) y’inkuru yayo.
Si ubwa mbere iki gitangazamakuru cyahawe izina rya “Gatanyamiryango” kubera umurongo cyihaye, gisohoye inkuru ishinga ibikwasi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko gutagatifuza abajenosideri gisanzwe cyarabigize umuco.
Amategeko agomba kwiyambazwa kugira ngo iki gitangazamakuru cyiryozwe ukugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri shami rya BBC ryongeye kugaragarwaho n’iyi mikorere idahwitse mu gihe na mbere hose ryakomeje gutangaza inkuru ndetse n’ibiganiro bibogamira cyane ku bajenosideri basize bahekuye u Rwanda.
Ndayambaje Marc