10-06-2026

Ingabire Victoire ko abayeho neza nk’abandi Banyarwanda, FDU-Inkingi irashya yarura iki?

0

Udutsiko tw’Interahamwe zo muri FDU-Inkingi dukomeje kwiha amenyo y’abasetsi aho turi guhimba ibinyoma byambaye ubusa tuvugako umuyobozi watwo Ingabire Victoire Umuhoza “ari gusabirwa kwicwa” mu gihe nyamara Ingabire afite uburenganzira bwose itegeko nshinga rimwemerera nk’Umunyarwanda.

Imvugo z’izi mburamukoro ariko ni ibinyoma byambaye ubusa kuko Ingabire abayeho neza kandi atekanye nk’abandi Banyarwanda bose. Mu bigaragara arishyira akizana muri byose kuko abona serivise zose abandi baturarwanda babona nta nkomyi –  bishimangirwa n’uko na we ubwe atari yagaragaza ikibazo cyuko hari icyo yimwe cyangwa atahawe kandi  gihari anacyemererwa n’amategeko.

Ku rundi ruhande, Ingabire abayeho yisanzuye; bishimangira n’ibiganiro atanga kuri YouTube ndetse n’inyandiko asohora mu itangazamakuru mpuzamahanga. N’ubwo bwose inyandiko yirirwa yandika n’ibiganiro akorera ku mizindaro rutwitsi yashinze ngo ajye abona icyo akoresha asebya ubuyobozi bw’u Rwanda biba byuzuye ibinyoma ntawe umuhohotera.

Si ibyo gusa kandi, kuva umuhezanguni Ingabire yagaruka mu Rwanda nta na rimwe yari yagira ikibazo cy’umutekano.  Mu bikorwa byose yirirwamo ahimba ngo ni ibya ‘politiki’ nyamara ari ugukwirakwiza icengezamatwara rya PARMEHUTU ntawe urahungabanya umutekano we ahubwo abo mu muryango we nk’abana be birirwa basimburana kuza kumusura mu Rwanda ndetse bagashimangira ko ari heza n’umubyeyi wabo ameze neza.

Ibi byose bishimangira ko abavuga ko “asabirwa kwicwa” ari ibinyoma byambaye ubusa, ahubwo bari mu mugambo wabo mubisha wo guharabika ubuyobozi bwitorewe n’abaturage.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading