10-04-2026

Bicahaga Abdallah ari kwihisha mu murima w’ubunyobwa, ntaho azacikira ubutabera!

0


Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruherutse gutegeka ko Bicahaga Abdallah wamenyekanye ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube mu gukwirakwiza amacakubiri arwitaba n’ubwo we avuga ko atari mu Rwanda.


Ni mu gihe ku rundi ruhande, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje uyu Bicahaga inshuro nyinshi ngo atange ibisobanuro ku biganiro akora kuri YouTube bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa buri uko yavaga kwitabaza yazaga avuga ko agiye kwisubiraho ariko ntiyatindaga kugaragaza ko ameze nk’akabaye icwende katajya gacya.

Soma kandi: Bicahaga Abdallah akomeje kubiba amacakubiri mu Banyarwanda yitwikiriye umutaka wo kwiyita “impunzi”

Bidateye kabiri umuhezanguni Bicahaga yatangaje ko yavuye mu Rwanda akoresheje inzira y’ubutaka maze anyura muri kimwe mu bihugu by’ibituranyi akomereza mu bindi bihugu atavuga amazina; aho akaba ari ho kugeza magingo aya akomeje kuvugira dore ko atigeze ahagarika umurongo yihaye.


Bicahaga yakwitaba urukiko cyangwa atarwitaba azaburanishwa ndetse aryozwe kuba adasiba guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye kandi kwibuka ko iki guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ari kimwe mu byaha by’ubugome bitajya bisaza.


Urwandiko ruhamagaza Bicahaga rwasinyweho n’inteko iburanisha uru rubanza rwe igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’Urukiko barimo Me Muhima Antoine. Bicahaga yategetswe kwitaba Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ku wa 6 Gashyantare 2024 saa Tatu za mu gitondo i Nyanza.


Ihamagazwa rya Bicahaga ni igihamya ko Ingabire Victoire, Charles Kambanda n’izindi nterahamwe n’ibigarasha biyemeje gushakira amaramuko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi iminsi yabo ibaze.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *