Bicahaga Abdallah akomeje kubiba amacakubiri mu Banyarwanda yitwikiriye umutaka wo kwiyita “impunzi”

Bicahaga Abdallah, umusaza ugiye kumara amezi atanu abuyeramu bihugu bituranye n’u Rwanda aho yigize “impunzi”, akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubibaamacakubiri mu Banyarwanda yirengagije ko iki ari icyahagihanwa n’amategeko.
Nk’urugero, uyu musaza ushaje yanduranya, aherutsekumvikana kuri YouTube mu isoni nke avuga ko yafunguyeumuyoboro (channel) kuri urwo rubuga agamije kwerekaAbanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko “mu bwokobw’abahutu n’abatutsi harimo abica ndetse n’abicwa ku mpandezose”.
Mu mvugo igamije kugucamo ibice Abanyarwanda no kubagumura, uyu muhezanguni yongeyeho ko “bakwiye kurekakugendera ku murongo wa FRP-Inkotanyi” ngo kubera ko igamihe “gushuka urubyiruko no gusiba ubwoko bumwe mu mitwe y’abanyarwanda”.
Usesenguye neza izi mvugo usanga zuzuyemo amacakubirin’ubuhezanguni bityo ibitekerezo by’uyu musaza bikababikwiye kwamaganirwa kure cyane ko mu byo UmuryangoFPR-Inkotanyi ushyize imbere ari ugutsimbataza ubumwen’ubwiyunge mu Banyarwanda – ibintu bikomeje gutangaumusaruro nk’uko Abanyarwanda ubwabo bibahamya.
Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi nta na rimwebwigeze bugendera ku moko nk’uko byakorwaga na Leta zabanje bikanagera n’aho bivamo Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rero ubwo buvugizi agambiriye butazigera buhabwa intebemu Rwanda rushya.
Bicahaga akwiye kwibuka kandi ko umuyoboro rutwitsi waYouTube atambutsaho amacakubiri ye, Abanyarwanda babizineza ko ugambiriye kubayobya, ni mu gihe kandi azisangaimbere y’ubutabera cyane ko amacakubiri n’ivangura ari ibyahabitihanganirwa mu Rwanda.
Mukobwajana Linda