#Kwibuka29: Umubyeyi Claudine wasizoye mu kugoreka amateka kubera Ipfunwe ry’ibyaha by’ababyeyi be ni muntu ki?

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, Interahamwe n’abazikomokaho bagira ipfunwe ryinshi n’ikimwaro, bikabatera gushaka kwihanaguraho amateka yabo ndetse bikanarangira bageretse ibyaha byabo cyangwa iby’ababyeyi babo kuri Leta y’u Rwanda.
Iryo pfunwe n’ikimwaro nibyo byaganje uwitwa Umubyeyi Claudine, umuhezanguni w’umugore umaze iminsi abeshya amateka ye nyamara bizwi neza ko ababyeyi be bari interahamwe kabombo, ibyo akaba abirengaho maze akagereka urupfu rwabo ku FPR-Inkotanyi.
Umubyeyi kimwe na musaza we uzwi nka Jacques bahora babunza ibinyoma ko ingabo za RPA zabiciye ababyeyi nyamara bizwi ko ahubwo ari ipfunwe n’ikimwaro bituma bagoreka amateka azwi neza ku babyeyi babo.
Abo babyeyi ni Habyarimana Innocent wari ‘enjeniyeri’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na Mukambungira Marcianna wari umwarimukazi bakaba bari batuye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro.
Ababyeyi ba Umubyeyi na Jacques bagize uruhare rukomeye mu gukora za lisiti (lists) z’abatutsi bagombaga kwicwa mu gihe by’umwihariko papa w’aba bombi yagiye yitabira inama zabaga zigamije kunoza umugambi wo kwica Abatutsi.
Mu gihe RPF/A yari iri hafi gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside bariya babyeyi babonye basumbirijwe maze bazinga utwangushye bajya i Gitarama aho Leta y’abicanyi yari iri gukorera.
Aho i Gitarama ntibahatinze kuko bahise bajya i Kamembe bakomerezaho bagera i Bukavu (muri Zaire y’icyo gihe) ahitwa i Nyakavogo, amakuru atangwa na bamwe mu bo bajyanye yemeza ko ababyeyi ba Umubyeyi na Jaques ari aho baguye bishwe n’izindi nterahamwe bapfa imitungo bari barasahuye ku mututsi wari utuye mu Kagarama witwaga Kalimba.
Kimwe n’abandi benshi bari mu nkambi muri Zaire uyu Umubyeyi na musaza we Jacques bajyanywe mu Bu n’inshuti ya mukuru wabo y’Umubikira ari naho ubu babarizwa ndetse bapfobereza Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhezanguni Umubyeyi kubera gucudikana na bagenzi be bo muri Jambo ASBL ndetse na FDU inking yagiye aryamana nabo, mu basambane be harimo Gatebuke Claude, Patrick Rugaba n’abandi.
Mu mwaka ushize kandi uyu mugore yifatanyije na Gatebuke ndetse n’abandi bahuje ipfunwe n’ikimwaro by’ibyaha by’ababyeyi babo maze bandika igitabo kidafite epfo na ruguru cyuzuyemo ibinyoma no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi nyangabirama zikwiye kumenya ko abanyarwanda bazizi neza ndetse n’ibisekuruza byabo bizwi bityo rero kogoreka amateka, gukwirakwiza ibihuha no kwegeka ibyaha ku bacunguzi b’u Rwanda bitazigera bibahira.
Mugenzi Félix