09-05-2026

#Kwibuka29: Twagiramungu “Rukokoma” ushaje wanduranya yatangije urugamba atazatsinda!

0

Twagiramungu Faustin “Rukokoma’’, umusaza wiyemeje kuzasiga inkuru mbi imusozi kubera uburyo adasiba guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhimbira ibyaha RPA/F-Inkotanyi yayihagaritse, yasizoye mu kubeshya abamukurikira buhumyi ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri”.

Ni ibintu Twagiramungu umaze imyaka 28 abundabunda mu Bubiligi akomeje kuvugira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu iki gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’urugero, nta munsi w’ubusa uyu musaza atandika kuri ziriya mbuga ubutumwa bwumvikanisha ko hirya ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari indi “yakorewe abahutu”, iki kikaba ari ikinyoma kimaze igihe gikubitiwe ahareba i Nzega!

Ni mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo yonyine yabayeho mu Rwanda; ibintu n’Umuryango Mpuzamahanga uha agaciro ndetse ukabizirikana.

Iyi Jenoside yateguwe imyaka irenga 30 ishyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, kuva mu mwaka wa 1959 kugera 1993 Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu bageragerezwagaho Jenoside ndetse hanakomeza gukorwa za ‘’lisiti’’ z’imyirondoro yabo ndetse naho batuye kugira ngo bicwe.

Mu 1994, ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana ‘’kinani’’ bushyira mu bikorwa Jenoside babanje gukwirakwiza intwaro ndetse n’imihoro mu bigo bya gisirikare no mu baturage ndetse banaha imyitozo urubyiruko rw’interhamwe.

Kuva 7 Mata 1994, Interahamwe zatangiye Jenoside yanasize Abatutsi barenga miliyoni bishwe Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bahunga igihugu. Jenoside yakorerewe Abatutsi yahagaritswe  n’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, ndetse zinatangira urugamba rutari rworoshye rwo kubanisha Abanyarwanda ndetse no kubaka igihugu.

Mu myaka 29 gusa u Rwanda rukomeje urugamba rw’iterambere ndetse ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bwashyize umuturage ku isonga, ubu amahanga yose ararutangarira.

Twagiramungu ntazatsinda urugamba yatangije rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ibimenyetso bigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo bihari  ndetse n’abayirokotse bahari aho biteguye kumunyomoza.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading