25-05-2026

Ikigarasha JP Turayishimye mu bindi binyoma bidafite umutwe n’ikibuno

0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo ikigarasha Jean Paul Turayishimiye yumvikanye kuri YouTube akwiza ibihuha nyuma yuko Gen (rtd) Charles Kayonga agiriwe icyizere agahabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Türkiye. 

Abakurikira amagambo ikigarasha Turayishimye yirirwa ahuragura bemeza ko ari  umumotsi w’abanzi b’u Rwanda wirirwa avuga ubusa aho by’umwihariko akunze kumvikana yigize intyoza nk’umuntu ufite amakuru menshi ku bibera mu Rwanda nyamara byose ari ibinyoma no kurota akabyuka avuga ibidahuye.

Türkiye ni igihugu gisanzwe kibanye neza n’u Rwanda kandi ni umubano mwiza umaze igihe kuko mu bijyanye na diplomasi watangiye mu 1980 ndetse ubu n’ingendo z’indege zikaba zarorohejwe ku mpande zombi, bityo gusigasira uwo mubano ikaba ari yo nzira ibihugu byombi bikomeje gushimangira.

Kayonga Charles ni umudiplomate w’inararibonye kuko yahagarariye u Rwanda neza mu Bushinwa n’ubu umubano ukaba ubyarira inyungu ibihugu byombi. Kubw’ibyo rero ntibitangaje kuba imburamukoro Turayishimye ivuga ibihuha ku mujenerali w’indashyikirwa nka Kayonga.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading